Minirena yasabye Abanyarwanda gukoresha gaz mu rwego rwo kurengera amashyamba

3 18-01-2016 - saa 10:34, Bayingana Bonfils

Minisiteri y’Umutungo kamere, Minirena, yavuze ko kuba ubucuruzi bw’amakara bukomeje gukaza umurego ndetse n’ukwiyongera kw’abatwika amashyamba atagejeje igihe cy’isarurwa biri mu bibangamiye amashyamba mu gihugu, ndetse ko hatabayeho guhindura imyumvire, amashyamba yatikira.

Minirena yavuze ko Abanyarwanda bagera kuri 98% bakoresha ibikomoka ku biti birimo inkwi n’amakara mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi.

Gusa igice kinini cy’abakoresha ibikomoka ku biti, bishobora kugira ingaruka ku mashyamba babarizwa hirya no hino mu mijyi y’u Rwanda, aho amakamyo atwaye amakara akora ingendo za buri mwanya agemuye iki gicanwa ku mubare munini w’abahatuye.

Minirena igaragaza ko impamvu nyamukuru ituma nta ngufu zishyirwa mu kwita ku mashyamba y’abaturage, harimo no kuba hari abatekereza ko ishyamba ari ryo bategerejeho ubuzima bwa buri munsi.

Ukuriye ishami rishinzwe kubungabunga amashyamba mu Kigo cy’Igihugu cy’umutungo kamere , Adrie Mukashema, ubwo yari mu kiganiro n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, hasuzumwa ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’amashyamba mu cyumweru gishize, yavuze ko hakenewe uburyo bwo kugabanya amakara aza mu Mujyi wa Kigali, ibyo yemeje ko bizatuma babasha gufasha abaturage kwita ku mashyamba yabo neza.

Yagize ati “Nidushyira ingufu mu kugabanya amakara aza mu Mujyi wa Kigali, bizatuma tubasha kubona umwanya wo gufasha abaturage kwita ku mashyamba yabo bityo na bo bazabashe kuyashora mu bindi bitari amakara.”

Mukashema yakomeje avuga ko amakamyo y’amakara acicikana azanye amakara mu Mujyi wa Kigali, ari yo abakoma mu nkokora muri gahunda zose zitangizwa zo kubungabunga amashayamba y’abaturage mu gihugu.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta yavuze ko uburyo amakara n’inkwi bicanwamo, hataboneka ibiti bicanwa kuri ubwo buryo mu gihe kiri imbere, bityo ko igihe kigeze ngo abaturarwanda batangire gukoresha gaz n’ubundi buryo butari amakara n’inkwi.

Yagize ati” Ikindi dutekereza ni ugushyiraho uburyo bwo korohereza abantu bafite ubushobozi buke mu buryo bashobora guhindura bakava ku makara n’inkwi bakajya kuri gaz. Ibyo byose turabikorana na Minisiteri y’Ibikorwa remezo kugira ngo hajyeho ingamba zifatika zituma bahindura.”

Dr Biruta yavuze ko Leta yakuyeho imisoro kuri gaz, igamije korohereza abaturage ariko bakaba batitabira kuyikoresha, nyamara ishobora kubahendukira ugereranyije n’amakara cyangwa inkwi.

Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, yavuze ko hakwiriye ubukangurambaga ku buryo bwo gukoresha gaz kuko abaturage bayifiteho imyumvire y’uko ishobora gutera impanuka, ariko Minisitiri Biruta yemeje ko ibicanwa byose byateza impanuka mu gihe ubikoresha atitwaye neza.

Minirena yatangaje ko mu mwaka wa 2014 na 2015 amashyamba yinjije miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse ngo batangiye no kugurisha ibiti bikoreshwa mu mashanyarazi mu bihugu bituranye n’u Rwanda nka Tanzania.

Minisitiri w'Umutungo Kamere Dr Vincent Biruta
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Sam 2016-01-18 05:50:36

Ntawanze gukoresha Gaz ariko njye mbona Leta idashyiramo imbaraga zikwiye cyane cyane kubiciro bya gaz, urugero usanga nka gaz ya ya 13 kg igura 15000 frw ikigali naho mu ntara ikagugwa 23000frw, hafi keikuba kabiri igiciro, ibi rero bituma abantu bo mi mijyi myinshi itari kigali batazapfa gucika kumakara kuko niyo ahendutse kuribo. Inama natanga niba koko duhangayikishijwe nibidukikije Leta nkuko ishyiraho ibiciro ntarengwa bya essence, ingendo..., nishyireho n’ ibiciro ntarengwa bya gaz mugihugu hose, maze murebe ko abantu batayitabira, naho ubundi rwose ubwo izakoreshwa n’abanya kgl gusa

2
Chris7 2016-01-18 04:04:58

Birakwiye koko ko amashyamba abungwabungwa kuko tutitonze twakwikururira ubutayu. Leta nikureho imisoro juri Gaz ndetse namashyiga ayikoresha. Nibigura make bizitabirwa maze amakara akenerwa agabanuke cyane.

3
keza 2016-01-18 03:13:26

ngo barayigabanyije ku isoko baracyatwiba rero nimutugenzurire!!ese iyo bavuze gukuraho misoro tukaguma kwishyura iriya 18% ubwo uba wavuyeho gute???mujye mutubariza rwose mwabanyamakuru mwe!!

Kwamamaza