Minirena ihamya ko u Rwanda rufite amazi ahagije, ikibazo kikaba kuyafata neza

2 11-05-2016 - saa 10:26, Kanamugire Emmanuel

Minisiteri y’umutungo Kamere (Minirena), ivuga ko mu Rwanda hari amazi ahagije, ariko hakiri ikibazo cy’abataramenya kuyafata neza, bikaba ari bimwe mu biteza ingaruka zitari nziza, bityo igasaba abayobozi bafite aho bahuriye n’amazi mu nshingano zabo, kugira uruhare mu gukangurira abo bayobora kuyitaho.

Byagarutsweho mu mpera z’icyumweru dusoje, ubwo iyi Minisiteri yatangaga amahugurwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze bo mu turere dutandukanye mu Rwanda, bafite aho bahuriye no kubungabunga amazi n’ibidukikije muri rusange, aho biyemeje gushakira umuti inzitizi zishobora gutuma amazi ateza ibibazo.

Vincent de Paul Kabalisa, Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’umutungo kamere ushinzwe imicungire y’amazi, yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hari amazi ahagije, ariko ko mu gihe adafashwe neza ashobora guteza ingaruka, cyane cyane bishingiye ku bwiyongere bw’abaturage bangiza ibidukikije.

Kabalisa ati “Dufite amazi menshi, ariko araducika, ikibazo dukomeza kugira ni uko tutaragira ubushobozi n’ubumenyi buhagije bwo kuyafata, ugasanga araducika akaduteza ibibazo by’isuri, imyuzure n’ibindi, (...) dukwiye gukora uko dushoboye ayo mazi tukayabika tugashobora kuyageza ku baturage ameze neza”.

Kabalisa yakomeje avuga ko bifuza gukorana n’inzego z’ibanze hagamijwe gufata neza amazi.

Ati “Ibibazo by’ubucukuzi n’imihingire idahwitse, ibibazo by’amashyamba agenda ashira ni bimwe mu biteza isuri ikangiza imigezi, (...) icyo turi kuganiraho ni ukureba uko twagira ubufatanye buhoraho n’abayobozi ndetse n’abaturage bakigishwa gufata neza amazi”.

Bamwe mu bayobozi bafite aho bahuriye n’amazi mu nshingano, bahawe amasomo mu cyiciro cy’inzego z’ibanze, bagaragaje ko aho baturiye hari imigezi yatangiye kwangirika, ariko bemeza ko bafashe ingamba mu buryo bunyuranye, hagamijwe gushaka umuti w’ikibazo cy’amazi kugira ngo adateza ibibazo.

Muri aya mahugurwa yahawe abayobozi b’inzego z’ibanze bafite aho bahuriye n’amazi mu nshingano zabo, hatowe na Komite yo ku rwego rw’igihugu, izagenzura niba ibyemejwe bishyirwa mu bikorwa.

By’umwihariko hakaba hibanzwe ku gufata neza icyogogo cya Nyabarongo, ni ukuvuga amabanga y’imisozi amena amazi mu mugezi wa Nyabarongo.

Vincent de Paul Kabalisa, Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’umutungo kamere ushinzwe imicungire y’amazi
Abayobozi b’inzego z’ibanze bafite aho bahuriye n’amazi mu nshingano zabo, biyemeje gutanga umusanzu mu gufata neza amazi no kurengera ibidukikije

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Del 2016-05-11 04:20:50

Ariko mubeshya ku manywa yihangu, ndi umuturage wa gikondo.. amazi ni nka zahabu iwacu ntayo tugira imyaka ibaye imyaka. muzakore pilot mu baturage mumenye icyibazo uko kimeze mubona kuza kuvuga ukuri.

Kwamamaza