Midimar igiye kwifashisha ubumenyi gakondo isuzuma Ibiza no kuburira abaturage

2 14-10-2015 - saa 10:52, M. M.

I Rutsiro na Rubavu hari bamwe mu baturage bafite ubumenyi gakondo bifashisha mu gutahura ibiza biba bishobora kwibasira aho bari, bushobora gufasha Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi kugabanya ingaruka z’ibiza zirimo kubura abantu n’imitungo itari mike.

Ibi biravugwa mu gihe mu Rwanda hagiye gutangizwa icyumweru cyo guhangana n’ingaruka zikomoka ku biza, ariko hakoreshwa ubumenyi gakondo mu gukumira Ibiza n’ingaruka zabyo.

Rububu Aloys w’imyaka 70, atuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu avuga ko iyo yatangiye kumva ubushyuhe bwinshi, mu ijoro kugeza ubwo abira ibyuya, icyo gihe haba henda kugwa imvura nyinshi.

Aganira na IGIHE, Rububu yagize ati ”No mu mubiri wanjye mba mbyumva, iyo ngeze ku buriri nkarara ntiyoroshe kandi nkarara mbira ibyuya umubiri wose, icyo gihe haba henda kugwa imvura idasanzwe.”

Kubwimana Anastase w’imyaka 45, atuye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro. Uyu avuga ko iyo umuntingito wegereje kuba, cyangwa ikirunga cyenda kuruka, habaho ubushyuhe bukabije ndetse n’inyoni zigahunga aho zari ziri.
Yagize ati ”kuva na cyera, iyo henda kubaho umutingito cyangwa ikirunga kikaba cyenda kuruka, inyoni n’izindi nyamanswa zirahunga natwe tugahita tubimenya.”

Midimar ivuga ko ubumenyi gakondo buriho kandi bushobora kunganira uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu gusuzuma Ibiza. Jean Baptiste Nsengiyumva uyobora agashami gashinzwe gukumira ibiza muri Midimar, avuga ko hari abo babonye mu turere twa Rutsiro na Rubavu bavuga ko bafite ubwo bumenyi bwo gutahura Ibiza bishobora kuhibasira.

Aganira na IGIHE, Nsengiyumva yagize ati ”Hari abavuga bati dufite ubumenyi bwo kumenya igihe umuntingito uri bubere, igihe imvura idasanzwe ishobora kugwa, ibimenyetso by’ikirunga cyenda kuruka, n’ibindi. tuzajya tunabifashisha muri ya makuru dutanga ku baturage ajyanye n’ibiza n’igihe birabera.”

Midimar ivuga ko mu gihe aba bantu babahaye amakuru bazajya bayasuzuma hifashishijwe ikoranabuhanga, hagamijwe kongera ibimenyetso cyangwa no kureba ukuri ku bihari.

Mu gihe gupima ibijyanye n’umutingito mu Rwanda bitaratera imbere, aba baturage bashobora kuba inzira nziza yo kumenya aya makuru, kuko iyi minisiteri ivuga ko hari n’abavuze ko bashoboraga kubimenya kuva kera ko hari umutingito uri mu nzira zo kuba cyangwa ikirunga cyenda kuruka, bakaburira bagenzi babo uko bitwara.

JPEG - 264.8 kb
Nsengiyumva J Baptiste, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira ibiza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Theogene 2015-10-14 06:05:18

Ibyo uyu muyobozi wo muri MIDIMAR avuga ni ukuri kuko no mu bindi bihugu biteye imbere mu kuburira ibihe bidasanzwe, amakuru y’iteganyagihe yunganirwa n’amakuru gakondo ibyo nakwita ’’ indigeneous knowledge’ bigatuma hazamo precision mu kumenya ibihe bidasanzwe bigiye kuba, usibye inyoni ziguruka uyu muturage wa Rutsiro yavuze hari n’ibikururanda biba bitakibasha kuba mu myobo yabyo bitewe n’ubushyuhe bukabije buba buhari bityo bigahitamo kwurira no kwibera mu biti aha navuga nk’inzoka, Lezards, n’ibindi bikururanda. Intozi nazo ziri muri good examples iyo hari ibihe bidasanzwe, uzasanga zasohotse mu myobo zateye no mu mazu mu buryo budasanzwe, zikurira hejuru kubera mu butaka haba hari ubushyuhe budasanzwe. Inyamaswa zo zibasha kubimenya kare, nk’urugero, inyamaswa zo muri parike iyo hari umutingito cyangwa iruka ry’ibirunga bigiye kuba uzasanga ziri guhunga kandi zisa naho zifite icyerekezo kimwe. Aya makuru rero hari abaturage baba bayafite nk’uko MIDIMAR ibisobanura, ku buryo yakwifashishwa mu kwunganira amakuru y’ikirere iteganyagihe riba ryagaragaje.
MIDIMAR keep it up.

2
Kabeera 2015-10-14 05:06:11

Nibyo koko no mu bihugu byinshi bitandukanye ubumenyi gakondo cg bwa kavukire hari henshi bwifashishwa mu bujyanye no kumenya evenements zigiye kuba (China, india nahandi birakoreshwa). biba byiza ariko iyo buhujwe n’ubwa science.

Kwamamaza