Marriot Hotel yatangiye urugamba rwo kurengera ibidukikije mu gihugu itera ibiti 500

2 5-02-2016 - saa 12:59, Kanamugire Emmanuel

Ubuyobozi bwa Marriot Hotel buvuga ko muri gahunda bugira za buri mwaka harimo iyo kwita ku bidukikije batera ibiti bakanasukura ahantu hanyuranye.

Ubuyobozi bw’iyi Kompanyi buvuga ko abayikorera baba bagomba kwifatanya n’abaturage b’igihugu barimo mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.

Nk’uko biri no mu ntero yabo, mu mpera z’ukwezi gushize abakozi ba Marriot Hotel ya Kigali bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Kanyinya batera ibiti 500, muri gahunda ya ‘Spirit to Serve’ ubuyobozi bw’iyi Hotel buvuga ko ari umusemburo wo guteza imbere gahunda zirengera ibidukikije.

Abahagarariye iyi Hotel muri Kigali bemeza ko uyu muhate wo gukora ibikorwa bibungabunga ibidukikije biha ingufu abaturage kubirinda bakabigira ibyabo.

Abakozi ba Kigali Marriot Hotel basanzwe bifatanya n’abaturage mu bikorwa by’umuganda aho hagiye hubakwa amashuri, amavuriro, hatunganywa ibishanga, hakorwa isuku mu bice bitandukanye n’ibindi, byose bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 70 z’amadorali.

Abakozi batandukanye ba Marriot hotel mu bikorwa byo gutera ibiti
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Inzobere 2016-02-05 05:42:51

Karabaye!!!Marriot ya Kigali se yaratangiye???Ko tutabimenyengo tujye kwisabira akazi??

2
Mugabo 2016-02-05 05:34:49

Ni byiza n’abadi bikorera ku giti cyabo babarebereho.

Kwamamaza