Leta y’u Rwanda isaba abari muri COP21 guha agaciro ibyagabanya ukwiyongera k’ubushyuhe

1 9-12-2015 - saa 08:23, Bayingana Bonfils

Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda yasabye ibihugu by’Isi kwemeranya ko ubushyuhe butazongera kwiyongera ngo burenge degere selisiyusi 1,5 ndetse ngo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe bizagerwaho ari uko habayeho guhuza iterambere no kubungabunga ibidukikije.

Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda, Dr Vincent Biruta yasabye ibihugu byitabirie inama ya COP21 i Paris mu Bufaransa, gukanguka bigasinya amasezerano yo guhagarika ubwiyongere bw’ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku rugero rudasanzwe no kubangamira iterambere ry’ibihugu bikennye.

Minisitiri Biruta yavuze ko nyuma y’ayo masezerano ibihugu byose bikwiriye kwihutira gushyira mu bikorwa gahunda zinyuranye zifasha mu kubungabunga ibidukikije.

Akomeza avuga ko hakiri urugendo rurerure abatuye Isi bagikeneye gukora, ngo birinde ihindagurika ry’ibihe cyane ko ngo hari ubushakashatsi bwatangiye kubyara umusaruro.

Minisitiri Biruta yemeza ko guhangana n’ihindagurika ry’ibihe byagerwaho mu gihe ibihugu by’Isi byakomatanya iterambere no kubungabunga ibidukikije.

Dr Biruta ati "Nkuko Isi yashoboye guhangana n’ibindi bibazo bikomeye ikoresheje ikoranabuhanga na siyansi, n’ihindagurika ry’ibihe ntirikwiriye kutunanira.“

RBA ivuga ko Minisitiri Biruta yasabye ibihugu bikomeye kongera inkunga zishyirwa mu ngufu zisubiramo nk’amashanyarazi akomoka ku mirasire n’ibindi mu rwego rwo kugabanya ibijya mu kirere bicyangiza.

Muri iyo nama kandi u Rwanda rwasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo mpuzamahanga cyita ku bidukikije ndetse ruri mu bihugu 10 bya Afurika byiyemeje gutera amashyamba kuri hegitari ibihumbi 100.

Gahunda ya Leta isanzwe iteganya ko mu mwaka wa 2017 nibura 30% by’ubutaka buzaba buteyeho amashyamba, ndetse hakomeje guterwa ibiti bivangwa n’imyaka birimo imbuto, hagamijwe guhangana n’ihindagurika ry’ibihe bibangikanyijwe no kuzamura imibereho y’abaturage.

Minisitiri w’umutungo kamere mu Rwanda, Dr Vincent Biruta (Hagati) mu nama COP21
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
semana 2015-12-09 01:57:50

iyi mpuruza yatanzwe na Minister Biruta ikwiye guhabwa agaciro maze tukabungabunga ikirere cyacu

Kwamamaza