Ishuri rikuru rya Kitabi ryiyemeje gutanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije

1 24-11-2015 - saa 20:42, Kanamugire Emmanuel

Ishuri rikuru ryigisha ibjyanye no kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima,’Kitabi College of Conservation and Environmental Management,KCCEM, ryiyemeje gutanga umusanzu mu kubungabunga umutungo kamere binyuze mu masomo ritanga bizatuma igihugu kigera ku iterambere rirambye.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwamurikiye abafatanyabikorwa baryo gahunda y’ibyo riteganya kugeraho mu myaka itanu iri imbere kuri uyu wa 24 Ugushyingo, 2015.

Umuyobozi wa KCCEM, Nasasira Richard yabwiye IGIHE ko iyi gahunda bateguye irimo intego bihaye zizafasha iri shuri gutera imbere ndetse no guteza imbere igihugu muri rusange, binyuze mu kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere.

Yagize ati ”Umusanzu wacu ni ugutanga ubumenyi bukenewe kugira ngo Abanyarwanda bakoreshe neza umutungo kamere wabo; ibi bizadufasha kugera ku iterambere rirambye tubungabunga ibidukikije.[…]”

Yongeyeho ko bazafasha abantu batandukanye gusobanukirwa n’uburyo ibidukikije bibungabungwa kuko iterambere ryose ari byo rishingiyeho.

Ati « Ari inganda, ubucuruzi, ubuhinzi…. byose bishingiye ku bidukikije, kandi abantu ntibarasobanukirwa uko bibungabungwa. Kubibigisha rero bisaba abantu babyize. »

Nasasira akomeza avuga ko nk’ishuri ricyiyubaka bahura n’imbogamizi z’amikoro make ashobora kubakoma mu nkokora muri iyi gahunda y’imyaka itanu bihaye.

Ishuri rya ‘Kitabi College of Conservation and Environmental Management, KCCEM’ riherereye ku nkengero za Parike y’igihugu ya Nyungwe mu karere ka Nyamagabe.

Ryafunguye imiryango muri 2006, kuri ubu rifite abanyeshuri 256 bo mu Rwanda ndetse n’abava mu bihugu byo mu karere, ritanga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza.

Abarirangijemo bakora muri za parike icumi zitandukanye zaba izo mu Rwanda ndetse no mu karere.

Umuyobozi wa KCCEM, Nasasira Richard
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
NGABO 2015-11-25 06:53:57

IKI KIGO NIKIZA PEE!! RWOSE UBWO BUMENYI NIBWO BUKENEWE. GUSA COURAGE KUBAYOBOZI ;PRINCIPAUX,DF,ACADEMIC YEAR,...

Kwamamaza