IGIHE

Minagri igiye gukemura ikibazo cy’imigezi yangiza ikibaya cya Bugarama

2 7-03-2016 - saa 11:13, Bayingana Bonfils

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko hagiye gukorwa inyingo yo mu gishanga cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, ikazagaragaza uburyo ibibazo by’imyuzure iterwa n’imigezi igikikije byakemurwa mu buryo burambye.

Ni kenshi mu gihe cy’imvura abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama bavuga ko imigezi ya Rubyiro, Cyagara, Katabuvuga n’indi igikikije yangiza imirima y’umuceri, kandi iyi migezi yaragiye isanwa ariko ntihagire icyo bitanga.

Umuhinzi witwa Nkundineza Emmanuel waganiriye na IGIHE, yavuze ko amabuye amanurwa n’amazi abasenyera imirima.

Yagize ati “Iyo amazi aturutse mu misozi idukikije, amanuka hano mu muri iyi migezi, maze amabuye agasenya imirima.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Innocent Musabyimana, ubwo yasuraga umugezi wa Katabuvuga tariki ya 06 Werurwe, yavuze ko hagiye gushyirwaho inyigo izabafasha gukemura iki kibazo.

Ati “Ikigiye gukorwa ku buryo bwagutse ni inyigo irebana n’iyo misozi, baturebere ibigomba gukorwa kugira ngo dutunganye kandi dufate neza iyo misozi, bityo ireke gukomeza guteza ibibazo mu gishanga cya Bugarama.”

Yakomeje avuga kandi ko iyi nyigo igomba gukorwa muri uyu mwaka hagakurikiraho kuyishyira.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere, Leoncie Kankindi, yavuze ko mbere y’uko iyi nyigo ishyirwa mu bikorwa, Innocent Musabyimana yabagiriye inama yo gushaka imashini itunganya umwe muri iyo migezi kugira ngo bifashe muri iki gihe cy’itumba.

Mu gihembwe cy’ihinga gishize, abahinzi babonye umusaruro wa toni 5760,ariko kubera imvura nyinshi uzagabanukaho toni 250.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Environmentalist 2016-03-07 09:13:22

Hahahaha!Aho niho kubungabunga ibidukikije bigaragariza ko ari ingirakamaro rero!Kwangiza ibidukikije ni nko gugutema ishami uryicariye cg gucira mu kirere!Nimushake abahanga bakore map (ikarita) ya watershed (icyogogo) y’iyo migezi hanyuma barebe ibkorwa bibangamiye ibidukikije bihakorerwa bisimbuzwe ibikorwa bibibungabunga. Imisozi ya za NYAMPANGA, NZAHAHA, MUHEHWE, GITI, TAMBI, NYAKIBINGO, NYABYUNYU, KANYIRAMUKINA, ... irahanamye kandi isigaye yambaye ubusa ibiti n’ibihuru byayishizeho.HAkenewe amashyamba n’ama terraces menshi.Gusa umugezi wa Cyagara wo ntacyo muzawukorera ngo ureke kwangiza mu gihe cyose muzaba mucukura Nyiramugengeri mu gishanga cya Gishoma!Nyiramugengeri yari nka eponge ifata amazi mu gishanga, uko muzagenda muyicukura niko amazi azajya ahita akonkoboka nta rutangira!Muhitemo amashanyarazi cg umuceri rero!!!!

2
traole 2016-03-07 06:39:54

Ahubwo baratinze kbsa kuko uretse nimirima yumuceli namazu yabaturage arahangirikira pe. Nibadutabare murakoze!

Kwamamaza