Mu Rwanda hatangirijwe ikigo gifasha gusana amashyamba no kwita ku butaka

2 21-03-2016 - saa 17:12, Ferdinand Maniraguha

Ubwiyongere bw’abaturage n’ibikorwa byerekeye gushaka ibicanwa biri mu biza ku isonga mu kwangiza amashyamba mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ari nabyo nkomoko yo kuba u Rwanda rwarihaye intego yo gusana hegitari miliyoni ebyiri z’ibyangiritse bitarenze umwaka wa 2020.

Umubare munini w’Abanyarwanda ukoresha ibicanwa bikomoka ku biti, ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye birimo ubwubatsi bikenera ibikoresho bikoze mu biti ku rugero rwo hejuru.

Umuti w’ikibazo cy’ibicanwa bitangiza ibidukikije gisa n’igikomereye abaturage ba Afurika. Ubuyobozi bw’Umuryango wa EAC buvuga ko hangizwa hegitari zisaga ibihumbi 55 z’amashyamba buri mwaka, zose zigatikirira mu gushaka ibicanwa birimo inkwi n’amakara mu Karere.

Gusa benshi biteze ibisubizo birambye mu Kigo mpuzamahanga gishinzwe gusana ibibaya n’amashyamba byangiritse muri Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo, FLRH (Forest Landscape Restoration Hub) cyatangijwe kuri uyu 21 Werurwe, kizajya gitanga ubufasha bwa tekiniki, ubw’amafaranga no gutanga amakuru ku hakeneye gusanwa. Iki kigo kizaba gifite icyicaro i Kigali.

Umunyamabanga wungirije wa EAC ushinzwe imibereho myiza n’umusaruro Jesca Eriyo yagize ati“Ni amahirwe tugize nk’Akarere kuba iki kigo gikorera mu Rwanda, kuko kizadufasha mu gusana ibyari byarangiritse. Iyo usannye ishyamba uba wongeye kurifasha gukora neza. Akazi karyo karimo kurinda ubutaka, gufasha mu mihindagurikire y’ikirere n’ibindi”.

Eriyo avuga ko mu Rwanda hakozwe byinshi birebana no gusana ibyangiritse haba mu mashyamba no ku butaka.

Umuhuzabikorwa wa FLRH, Charles Karangwa yavuze ko iki kigo kizaba gihuriweho n’ibihugu bigera kuri 24 byo muri Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo, kikazajya kibifasha kugena uburyo bwakoreshwa mu gusana ubutaka n’amashyamba, kubihuza n’abafatanyabikorwa no guhuza ubumenyi bwakwitabazwa mu bihugu bihuriye mu Ihuriro Mpuzamahanga rirengera ibidukikije (IUCN).

Uyu muyobozi yanavuze ko iki kigo cyamaze gutera inkunga ya miliyoni enye z’amayero isanwa ry’amashyamba yangiritse mu Turere twa Rutsiro na Gicumbi.

Mu rwego rw’Akarere ka EAC, miliyoni zisaga 12 za hegitari z’ubutaka n’amashyamba nizo zizasanwa.Mu Rwanda hazasanwa (miliyoni ebyiri), u Burundi (miliyoni 2), Tanzania (miliyoni 5) na Uganda ifite miliyoni 2,5 zizasanwa binyuze muri iki kigo.

Gusa kwakira iki kigo ngo ni umusaruro wo kuba u Rwanda rugaragaza ubushake mu gusana amashyamba yangiritse.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere (RNRA) Dr Emmanuel Nkurunziza, yavuze ko muri gahunda bihaye gutera amashyamba ku buso bungana na 30% by’ubutaka bw’u Rwanda, izagerwaho mbere ya 2020. Kuri ubu u Rwanda rufite amashyamba ari ku kigero cya 29,6%.

Dr Nkurunziza akomeza avuga ko hari na gahunda yo kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa bikomoka ku biti rikagera nibura kuri 50%, bivuye kuri 98% by’Abanyarwanda babikoresha ubu.

Iki kigo cyafunguwe mu gihe kuri uyu wa 21 Werurwe hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe amashyamba n’amazi, byose nk’ishingiro ry’ibinyabuzima bigaragara ku isi.

Umunyamabanga wungirije wa EAC ushinzwe imibereho myiza n'umusaruro, Jesca Eriyo
Abayobozi batandukanye bashishikajwe no kurengera ibidukikije
Umuyobozi wa RNRA, Dr Emmanuel Nkurunziza
Abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n'ibyo kurengera ibidukikije
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mbakebure 2016-03-21 12:56:36

Muri make, niba mu Rwanda hazasanwa 2 million hectares, ni ukuvuga ko ubutaka bwose bw’u Rwanda bwangiritse. Keretse niba nibeshye ariko u Rwanda rwose rufite 2,633,000 ha habariwemo n’ubuso buriho amazi n’amashyamba cyimeza. Gusa byumvikane neza ko gucana ibiti atari ukwangiza ibidukikije, iyo ni discours ishingiye kuri theory itari yo. Kwangirika kw’ibidukikije bishingiye ku ruhurirane rw’ibibazo byinshi kandi gucana ibiti si cyo gikomeye kurusha ibindi.

Kwamamaza