Hafashwe ingamba zizatuma amazi ya Nyabarongo ahinduka urubogobogo

1 28-12-2015 - saa 10:18, Musafiri Robert

Kubungabunga ibidukukije ni imwe muri gahunda Leta yashyizemo imbaraga hagamijwe kwita ku mibereho myiza y’abaturage, ibi bigaragarira ku mugezi wa Nyabarongo aho ku nkengero zawo usanga hateye ibiti hagamijwe kuyibungabunga ariko aya mazi ahora asa nabi kubera ibikorwa by’abantu biyanduza.

Minisiteri y’Umutungo kamere ivuga ko ifite ingamba zo kubangubunga umugezi wa Nyabarongo ku buryo amazi yawo akunze kuba yuzuyemo ibitaka yahinduka urubogobogo.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta, avuga ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kubungabunga aya mazi.

Yagize ati” Hari ingamba zo kugabanya ibikorwa byo kwangiza bikorwa n’abantu cyane cyane ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa nabi, abacukura bakarunda ibitaka ku nkengero imvura yagwa ikabimanurira mu mugezi bakanogereza ibyo bacukuye mu mugezi wa Nyabarongo”.

Akomeza avuga ko hari n’abatubahiriza gahunda yo gusiga metero 10 uvuye ku mugezi aho abahinzi bahinga bakageza ku mazi neza n’ibindi bitandukanye akaba asaba inzego z’ibanze zose ko bakangurira abaturage kwita ku bidukikije kuko hari n’aho babyangiza barebera.

Abaturiye umugezi wa Nyabarongo baganiriye na RBA, bavuga ko nubwo ibikorwa by’abantu bituma amazi y’uyu mugezi arushaho gusa nabi basaba Leta ko yavugurura zimwe muri za ruhurura zo mu Mujyi wa Kigali zisuka muri uyu mugezi kuko na zo zifite uruhare runini mu kwangiza amazi yawo.

Umwe muri bo ati”Ubundi hakwiye kuboneka uburyo aya mazi yose yisuka muri uyu mugezi akumirwa kuko ni yo agira uruhare runini mu gutuma Nyabarongo yandura , izi ruhurura zose ziva mu mujyi; amazi ava mu birombe akabungabungwa agasa neza, icyo gihe Nyabarongo na yo izasa neza”.

Bakomeza bavuga ko hakwiye gufatwa ingamba ku bantu bahinga n’abaragira hafi ya Nyabarongo ku buryo igira umutekano usesuye n’ibiyijyamo bikajyamo bisukuye.

Uyu mugezi wa Nyabarongo, uretse kuba ufitiye akamaro u Rwanda ni umwe mu igaburira imigezi ibyara uruzi rwa Nil itunze byinshi mu bihugu bya Afurika.

Umugezi wa Nyabarongo wanduzwa n'ibikorwa bitandukanye by'abaturage
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kalimba 2015-12-28 03:36:47

Hmm! nari ngizengo nibura hagiye gushyirwaho ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga byo gusukura aya mazi, naho ni ibyo ngo byo "kubuza"! Muransekeje!

Kwamamaza