Ivugururwa ry’Amasezerano ya Montreal ryemerejwe i Kigali

11 15-10-2016 - saa 08:36, Jean Pierre Tuyisenge

Ibihugu hafi 200 byemeranyijwe ku mugambi wo gukumira ibyuka bituruka mu byuma bikonjesha, hydrofluorocarcons, HFCs, hagamijwe kubungabunga akayunguruzo k’izuba no kurengera ibidukikije.

Ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal yerekeye imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba yemerejwe i Kigali ni imwe mu ntambwe ikomeye Isi iteye mu rwego rwo kugabanya ubushyuhe kugera mu nsi ya dogere 2 nk’uko byemejwe mu nama yabereye i Paris mu Bufaransa, umwaka ushize.

Aya masezerano agamije igenzurwa ry’ikoreshwa ry’ibinyabutabire biteza imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba, abasaga 1000 bakaba bari bateraniye i Kigali biga kuri iri vugururwa

Umuyobozi shinzwe kurengera ibidukikije mu Muryango w’Abibumbye, Erik Solheim yagize ati “ Umwaka ushize i Paris, twasezeranye ko Isi tugiye kuyigira nziza tukayikura mu bibi biyugarije. Uyu munsi tugeze ku isezerano.”

Perezida Kagame we yagize ati “Uko tubikora vuba ni ko turushaho kugabanya igiciro bizadusaba, bigatuma dukura umutwaro ku bana bacu. Uguhanda udushya n’ibindi bikorwa bizadufasha kugabanya ibi byuka [HFCs] mu buryo bwihuse kandi ku giciro gito."

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, John Kerry wari uri muri iyi nama yagize ati “Nidukomeza kwibuka ingaruka ibi bifite kuri buri gihugu ku Isi, impinduka mu bukungu zizihuta.”

Abahanga mu bya siyansi bavuga ko ikurwaho rya HFCs rishobora kugabanya cyane ihindagurika ry’ibihe, hakavaho dogere Celsius 0.5 ku izamuka ry’ubushyuhe.

Ibihugu kandi byemeranyijwe kuzatanga amafaranga ahagije kugira ngo hagabanywe HFCs, Ikiguzi cyabyo kibarirwa mu mamiliyoni y’amadolari. Inkunga yose ikenewe izumvukanwaho mu nama iteganyijwe kubera i Montreal muri Canada umwaka utaha.

Muri aya masezerano ibihugu bikize birimo ibyo ku mugabane w’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bizatangira guhagarika ikoreshwa ry’ibyuma bikonjesha, HFCs mu myaka mike iri imbere aho bizagabanya kugeza ku 10% mu 2019.

Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere nk’u Bushinwa, ibyo muri Amerika y’Amajyepfo n’ibindi bizatangira kugabanya ikoreshwa ry’ibi byuma mu 2024.

Ibindi bihugu birimo u Buhinde, Pakistan, Iran, Iraq bizagabanya ikoreshwa ry’ibyuma bikonjesha mu 2028.

U Bushinwa nk’igihugu gikora ibi byuma kurusha ibindi ntikizahagarika inganda zibikora mbere ya 2029.

Ibyuka bituruka mu byuma bikonjesha bikurura ubushyuhe bw’izuba inshuro 1000 kurusha umwuka mubi ( Carbon Dioxide) usanzwwe uzwi mu kugira uruhare mu ihindagurika ry’ikirere.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta yashimiye abagize uruhare mu kwemeza ivugururwa ry’aya masezerano. Yagize ati “ Mabshimiye umuhate utagereranwa mwagaragaje kugira ngo iyi ntsinzi igerweho, amasezerano ya Kigali ntakiri inzozi ubu ni impamo”.

Yongeyeho ati “Uru rugendo rujya gutangira rwasaga n’urutazatanga umusaruro, ariko amasezerano y’i Montreal agezweho ku nyungu z’abantu bacu n’umubumbe wacu.”

Kuva kuwa Mbere w’iki cyumweru, intumwa zigera ku 1000 zaturutse mu bihugu 197, zakoraniye i Kigali ziga ku ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal, atuma hakumirwa ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere ituruka mu byuma bikonjesha, hydrofluorocarbons (HFCs), abereye ibihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Minisitiri Biruta n'Intumwa z'ibihugu bishimira ko ivugururwa ry'aya masezerano ryemejwe
Abari mu nama bakoma amashyi ku bwo kwemezwa kw'ivugururwa ry'amasezerano ya Montreal agamije kurwanya ihinduka ry'ikirere
Minisitiri Biruta atangaza ku mugaragaro ko ivugururwa ry'amasezerano ya Montreal ryemejwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Brown 2016-10-16 03:16:58

Burya koko ubitetse siwe ubirya. Iyi nama hari umuntu wayirwaniye none dore birangiye nta n’uvuze izina rye. Mw’isi niko bigenda kandi nawe nk’umukristu ntibimubabaze. Akomeze arwanire ko izina rye rizavugwa mw’ijuru.

2
Romeo 2016-10-15 11:31:51

Congratulations to H.E Paul K. And Dr Vincent B. We are proud of our leaders! Dutewe ishema no kwitwa abanyarda!!!!!

3
Romeo 2016-10-15 11:31:49

Congratulations to H.E Paul K. And Dr Vincent B. We are proud of our leaders! Dutewe ishema no kwitwa abanyarda!!!!!

4
Ntiihebura patrick 2016-10-15 08:08:16

nice

5
hh 2016-10-15 07:31:29

Kigali rwose!!! Nsigaye numva amanama y’akataraboneka abera mu Rwanda nkumva biranejeje birenze!!! Dukomeze dutere imbere muri byose!!!!

6
Inzobere 2016-10-15 06:40:22

Bye bye climatiseurs!!!Aba clients bajyaga banga gucumbika mu ma hoteli adafite climatiseur nibiyizire mu yacu atazifite maze twese dufatanye kubungabunga akayunguruzo k’izuba!!Ese buriya Dubai bazabishobora ko nabonye igihugu cyose kimeze nkikigizwe na climatiseur gusa!!!???

7
Ndayisenga 2016-10-15 05:15:14

Science yacu irihasi cyane kuburyo wavugako ntaniyo tugira. Chiemi twiga ntacyo iragirira mukizami. Sinumva impamvu baze kumvikanira iwacu, nubwo ntacyo bidurwaye.

8
2016-10-15 03:33:48

Very good. Congratulations to the team

9
Jimmy 2016-10-15 02:09:24

Wow! Biranezerey cane kko" hasigay hariho ubushyuhe bwishi cane rwose.

Kwamamaza