Ababungabunga za Pariki banyuzwe n’uburyo u Rwanda rwateje imbere ubukerarugendo

0 9-03-2016 - saa 09:14, Philbert Girinema

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga wita ku rusobe rw’ibinyabuzima, Wildlife Conservation Society (WCS), Dr. Cristián Samper, yavuze ko hari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye n’ubukerarugendo, n’ubwo hari ibigikeneye gukorwa kugira ngo bukorwe ku buryo burambye.

Yabivuze nyuma y’urugendo yagiriraga mu Rwanda ari nabwo yahageze bwa mbere mu mateka ye, ariko uyu muryango ukaba usanzwe ugira uruhare mu kubungabunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Dr. Cristián Samper yagize ati “Nashimishijwe bikomeye n’uburyo Guverinoma y’u Rwanda yateje imbere ubukerarugendo, ndatekereza ko mufite amasomo menshi ibindi bihugu bishobora kwigiraho, ni ikintu mukwiye kwishimira.”

Umuryango WCS washinzwe mu myaka 120 ishize, ugamije gutanga ubufasha mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima mu bihugu bisaga 60, mu karere ukaba ukorana n’ibihugu birimo u Rwanda, Kenya, Mozambique, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia. WCS ikorana n’u Rwanda kuva mu myaka 25 ishize, cyane mu kubungabunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Hari impungenge ku bice bibungabunzwe

Umuyobozi w’ibikorwa bya WCS mu Rwanda, Dr Michel Masozera, yavuze ko hari imbogamizi zugarije ibice bibungabunzwe, kandi byaragaragaye ko ubukerarugendo ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Imbogamizi imwe ni ubwiyongere bw’abaturage, iya kabiri ni uguhuza kubungabunga pariki n’iterambere ry’ubukungu ariko tumaze kubona ko ubukerarugendo nko kureba ingagi bushobora kuba kimwe mu byashingirwaho mu iterambere ry’ubukungu.”

Uretse amafaranga ava mu bukerarugendo, harino kubungabunga nk’ amazi, cyane ko bigaragazwa ko igice kinini cy’amazi y’u Rwanda ava muri Nyungwe.

Yakomeje agira ati “Indi mbogamizi ni ukubona ubushobozi bwo kubungabunga za pariki. Dushingira cyane ku nkunga z’amahanga na guverinoma, ntabwo turi ku rwego rwo kwicungira pariki mu buryo burambye.”

Mu bindi bihugu, kubungabunga za pariki bibangamiwe na ba rushimusi bica inyamaswa n’ibibazo by’umutekano muke, ariko Cristián Samper avuga ko mu Rwanda atari ikibazo gihangayikishije.

Dr Masozera avuga ko nyuma y’imyaka 25 bakorana n’u Rwanda bateganya gukomeza gukorana hagamijwe kurengera ibidukikije ku nyungu z’ibisekuru bizaza.

Yakomeje agira ati “Turi muri Nyungwe kuko ni ingenzi ku Rwanda, Umusanzu wacu mu bya tekiniki n’ubushobozi bw’imari buzakomeza, kuko kubungabunga ahantu nk’aha ntibijya birangira. Uko uteye intambwe imwe, ku yindi ikurikira ni nako ubona izindi mbogamizi.”

Masozera yavuze ko mu myaka yashize WCS yagize uruhare mu kubungabunga pariki y’ibirunga, ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kikaba cyarabasabye kugira n’uruhare mu gutunganya pariki nshya iheruka gushingwa, Gishwati- Mukura, ndetse REMA ikaba yarabonye inkunga ya Banki y’Isi yakoreshwa muri ibyo bikorwa.

Dr. Cristián Samper n’itsinda bari kumwe bageze mu Rwanda kuwa Kane w’icyumweru gishize, kuwa Gatanu berekeza muri Nyungwe aho iki kigo kigira uruhare mu gucunga iyo pariki, urugendo rwabo rukaba rwakomereje muri Uganda.

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga wita ku rusobe rw’ibinyabuzima, Wildlife Conservation Society (WCS), Dr. Cristián Samper
Umuyobozi w’ibikorwa bya WCS mu Rwanda, Dr Michel Masozera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza