IGIHE

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Isi iri mu kaga kubera ubushyuhe bukabije buri kwiyongera

4 23-09-2019 - saa 10:45, Twarabanye Venuste

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Abibumbye kuri iki Cyumweru buraburira Isi ko iri mu kaga, kubera kwirengagiza ikibazo cy’ubushyuhe bukabije bumaze imyaka itanu bwibasira ibice bitandukanye ku isi.

Raporo y’ubwo bushakashatsi yatangarijwe mu nama ikomeye y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere ubwo Umunyamabanga mukuru, Antonio Guterres yahamagariraga ibihugu kongera ingamba zo kugabanya ibyuka bihumanya Ikirere.

Raporo “Ishimangira ko hagomba gushyirwaho ingamba zihamye zo guhangana n’ikibazo cy’ubushyuye n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’Ikirere”.

Impuzandengo y’ubushyuhe bwaranze Isi hagati ya 2015 na 2019 igaragaza ko kugeza ubu ariyo myaka itanu igiye kurangwa n’ubushyuhe bukabije mu mateka y’Umubumbe w’Isi, nkuko byagaragajwe n’iyo raporo.

Igaragaza ko “Ubu ubushyuhe bwazamutseho 1.10C ugereranyije na mbere y’iterambere ry’inganda hagati y’imyaka ya 1850 na 1900 na 0.20C z’ubushyuhe ugereranyije no kuva 2011 kugeza 2015”.

Umuyobozi mukuru w’Itsinda rirwanya umwuka wa Karubone (anti-carbon group E3G), Tom Burke, yabwiye Al Jazeera ko ikibazo kiri kwiyongera kurusha uko abantu babitekereza.

Ati “Ndatekereza ko ibyago biri kwiyongera bivuze ko dufite igihe gito cyo gukemura icyo kibazo kurusha uko tubitekereza. Ni ukuvuga ngo niba dushaka kurandura imihindagurikire y’Ikirere tugomba guhagarika gutwika ibinyabutabire byohereza ibyuka bihumanya ikirere.”

Mu cyumweru gishize, Guterres yavuze ko Isi iri gutatanya imbaraga ashingiye kuri iyo raporo igaragaza icyuho kiri hagati y’ibisabwa n’ibiri gukorwa.

Mu 2018 umwuka uhumanya ikirere, CO2 wiyongeyeho 2% bihita bigeza ku mubare wo hejuru mu mateka ungana na Toni miliyari 37.

Igiteye impungenge ni uko nta bimenyetso bigaragara byo kugera ku ntego yo gutangira kugabanyuka kw’ibyo byuka byoherezwa mu kirere.

Amasezerano y’i Paris yo mu 2015 agaragaza ko ibihugu byiyemeje gushyiraho ingamba zo kugabanya izamuka ry’ubushyuhe kugeza nibura kuri 20C cyangwa 1.50C kuko aribyo bishobora guhagarika izamuka ry’ubushyuhe mu buryo buhamye.

Gusa ubwo bushakashatsi bwatanze umuburo uvuga ko nubwo buri gihugu cyagera kuri iyo ntego, ubushyuhe buzazamuka kuva kuri 2.90C kugera kuri 3.40C. Kandi nabyo kugira ngo bishoboke ni uko Ibihugu byakuba gatatu umuvuduko biri kugenderaho ubu bishaka kugera kuri 1.50C.

Mu 2018 umwuka uhumanya ikirere, CO2 wiyongeyeho 2% bihita bigeza ku mubare wo hejuru mu mateka ungana na Toni miliyari 37.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Hirwa Emmy 2019-09-26 08:16:07

Amakuru

2
Hirwa Emmy 2019-09-26 08:15:56

Amakuru

3
sezikeye 2019-09-24 02:37:59

IBIZA bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera.Bimwe muli ibyo ni ibi: Heatwaves,Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings,etc…Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije†.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho “umunsi w’imperuka†nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo IBIZA,ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.

4
R 2019-09-23 21:34:59

Andika hano HARYA NGISI IRIMUKAGA CYANGWA ABATUYE ISI NITWE TWISHYIZE MUKAGA KUBERA IBIBI TURIKUYIKORERAHO

Kwamamaza