IGIHE

U Rwanda rukeneye miliyari 500 ngo rwubake ubukungu budahangarwa n’ihindagurika ry’ikirere

2 25-03-2016 - saa 09:09, Munyengabe Murungi Sabin

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi ( IPAR) bwagaragaje ko hakenewe nibura miliyari zisaga 527 mu myaka 15 iri imbere kugira ngo leta ibashe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Mu myaka ibiri ishize hirya no hino mu gihugu humvikanye ibiza bitandukanye byibasira ubuzima bw’abantu, ibidukikije n’ibikorwa remezo, byose bituruka ku mihindagurikire y’ikirere.

Kuri uyu wa kane tariki 24 Werurwe 2016 ubwo hashyirwaga ahagaragara ubushakashatsi bwakozwe na IPAR ku ihindagurika ry’ikirere n’ingaruka rigira ku buzima n’ ubukungu, Umuyobozi wa IPAR, Eugenie Kayitesi yavuze ko ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere zikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’igihugu kandi ko hakenewe ingamba zihamye mu guhangana nazo.

Yagize ati "Muri iyi minsi ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere ziri kwiyongera ku buryo budasanzwe, imvura isigaye igwa igasenya inzu z’abaturage,igahitana abantu, n’ibikorwa remezo bitabarika.Si ibi gusa kuko n’ubushyuhe bwiyongereye. Turashishikariza leta gukora ibishoboka ikongera imbaraga mu guhangana n’ibi byose niba twifuza iterambere rirambye.”

Ubu bushakashatsi bwerekana ko hakenewe kongera imbaraga mu bukangurambaga ku iyangirika ry’ikirere, n’ingamba zirimo gukumira ubwiyongere bw’imodoka mu Mujyi wa Kigali zongera ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli cyane kuko bigira uruhare runini mu kwangiza ikirere.

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Monique Nsanzabaganwa wari uhagarariye leta mu gikorwa cyo kumurika ubwo bushakashatsi, yavuze ko leta igiye kongera ingamba ariko hanakenewe ubufatanye bwa buri wese.

Yagize ati "Uyu ni umwanya mwiza wo kongera gutekereza nka leta uburyo habaho ingamba zo gukomeza gukumira ingaruka z’ihindangurika ry’ikirere [...] hakenewe uruhare rw’abikorera n’izindi nzego zose za leta kugirango ibi bigerweho,si iby’umuntu cyangwa urwego runaka.”

Kugira ngo u Rwanda rubashe kwirinda ihungabana ry’ubukungu rya hato na hato biturutse ku ihindagurika ry’ikirere, IPAR yagaragaje ko hakenewe nibura miliyari zisaga 527 zashyirwa mu byiciro byose bigamije iterambere ry’igihugu nko kongera amafaranga agenewe kurwanya isuri, guha inzego zishinzwe kurwanya ibiza amafaranga ahagije yo gutabara abaturage hakiri kare igihe babonye amakuru ko ahantu runaka hagiye kuba ibiza, no gutera inkunga imirenge SACCO ku buryo habamo amafaranga ahagije umuturage ashobora kujya kuguza igihe cyose yahuye n’ibiza.

Kugeza ubu nta mafaranga mbumbe ahari leta yateganyije ngo ihangane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere rihungabanya imibereho myiza y’abaturage.

Aya mafaranga aramutse ahari byafasha igihe habaye ibiza runaka guhita hakorwa ubutabazi bwihuse, kandi uwasizwe iheruheru agahabwa ibintu byamufasha kongera kwiyubaka vuba.

Eugenie Kayitesi, Umuyobozi wa IPAR
Visi Guverineri wa BNR , Monique Nsabaganwa
Abari bitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi

Written by Munyengabe Sabin

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mikeno 2016-03-26 03:24:52

Buriya baruryi batangiye gufora ibifu.Batubwira vision 2020 bwambere batubwiye iki?

2
bimawuwa 2016-03-25 16:30:45

ubwo Nandi mafaranga ya reta agiye kunyerezwa nabamwe mubategetsi .

Kwamamaza