U Rwanda rugiye kwakira inama ikomeye yiga ku byuka bihumanya ikirere

0 25-03-2016 - saa 11:46, Ferdinand Maniraguha

U Rwanda nirwo rwatoranyijwe ngo rwakire inama Nyafurika ngarukamwaka ya munani yiga ku byuka bihumanya ikirere.Iyi nama iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 28 Kamena 2016 kugeza tariki ya 30 Kamena 2016.

Itangazo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) cyageneye itangazamakuru, rigaragaza ko iyi nama izitabirwa n’abantu barenga 600 barimo impuguke mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe n’imyuka yangiza ikirere, abashyiraho za politiki na ba rwiyemezamirimo baturuka mu bihugu bya Afurika.

Iziga ku mishinga igamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, gahunda ndetse n’amahirwe y’ishoramari agaragara mu guteza imbere amajyambere atangiza ikirere, kandi adahungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe muri Afurika.

Iyi nama kandi izagaruka ku buryo ibihugu bya Afurika byabona amafaranga yo gukoresha muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Mu muhango wo gusinya amasezerano yo kwakira iyi nama ku wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2016, Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, Eng.Coletha Ruhamya yagize ati “Kwakira iyi nama ni ishema ku Rwanda kandi ni amahirwe tuzaba tubonye yo kugeza ku bihugu dusangiye umugabane ibyo twagezeho mu guteza imbere amajyambere atangiza ikirere.”

U Rwanda rwatoranyijwe kubera imbaraga rwashyize mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse n’ubunararibonye rumaze kugira mu gutegura inama zo ku rwego rwo hejuru.

U Rwanda kandi mu guhangana n’ibyuka byangiza ikirere, rwashyizeho gahunda zitandukanye zirimo kugabanya imodoka zisohora ibyuka byangiza ikirere, gushishikariza abantu guteka bakoresheje uburyo butohereza imyotsi mu kirere, kwimura no gushishikariza inganda kugabanya ibyotsi zohereza mu kirere.

Iyi nama yateguwe n’Ubunyamabanga bw’Amasezerano Mpuzamahanga ku Mihindagurikire y’Ibihe (UNFCCC), Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe ibidukikije (UNEP), Banki y’Isi, Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) n’abandi bafatanyabikorwa.

Ibyuka bihumanya ikirere ni bimwe mu bituma habaho ihindagurika ry'ikirere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza