IGIHE

Raporo ya Croix Rouge yagaragaje ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kuruka

2 11-03-2016 - saa 22:03, Bayingana Bonfils

Muri raporo yashyizwe ahagaragara na Croix Rouge y’u Rwanda, ivuga ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kuruka ariko bitari vuba, nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe kuva muri Gashyantare uyu mwaka ubwo icyo kirunga cyatangiraga kugaragaza ibimenyetso bidasanzwe.

Kuva tariki ya 28 Gashyanare 2016, ikirunga cya Nyiragongo kiri ku birometero 15 uvuye mu Mujyi wa Goma muri Congo na Gisenyi mu Rwanda cyongereye ibimenyetso byo kuruka mu ndiba yacyo.

Muri iyi raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 10 Werurwe, yerekana ko iki kirunga gifite ikiyaga cy’amazuku (lava lake) hejuru ari cyo gituma abaturiye iyi Mijyi yombi bahora babona urumuri rwaka mu ijoro, ku manywa bakabona imyotsi.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda i Rubavu, Dr. Dushime Dyrckx, yavuze ko impinduka zabaye zatewe n’indi ndiba nto(Puit sécondaire) byagaragaye ko imena igikoma mu nini bigatera imyotsi iboneka hejuru.

Dr. Dushime yagize ati “Hari indiba iri kumena igikoma cy’amazuku mu yindi bikaba byaratumye imyotsi yiyongera mu kirere, bitera abaturage ubwoba, ariko nta kidasanzwe cyabatera impungenge kuko dufite ibikoresho bishobora kutwereka ko ikirunga kigiye kuruka mbere ho ibyumweru bibiri”.

Yavuze kandi ko ikiyaga cy’amazuku cya Nyiragongo gihora kibira, bisobanuye ko kiba gisa n’aho gihora kiruka ariko bikabera imbere muri cyo. Iki kirunga gifite imitutu (fractures) iva mu kirunga igakomeza mu Mujyi wa Goma na Gisenyi. Iyo kirutse kinyura aho hantu hagiye hasaduka, kubera ko haba horoshye bikaba byorohereza igikoma (lava) gusohoka.

Ishusho igaragaza uburyo indiba nto imena mu yindi nini

Ikirunga cya Nyiragongo, ni kimwe mu birunga bisuka ibyotsi byinshi byangiza ikirere, biri hagati ya toni 5,000 na 50,000 ku munsi.

Muri iyi raporo basobanuye ko ibi byotsi biba akenshi birimo imisenyi myinshi ku buryo rimwe na rimwe indege zibuzwa kunyura hejuru yacyo kuko yinjiye muri moteri byayiteza impanuka.

Hagendewe ku bimenyetso biranga igihe ikirunga kirimo, bigaragara ko Nyiragongo iri mu ibara ry’umuhondo risobanura ko ikirunga gishobora kuruka ariko bitari vuba, bikaba bimaze imyaka 14 kuva mu 2002 bityo ko abaturage bashobora gukomeza imirimo yabo.

Hashyizweho itsinda ry’abashakashatsi bakurikirana iki kibazo

Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda i Rubavu, Dr. Dushime Dyrckx, yavuze ko kuri ubu, itsinda ry’abashakashatsi n’impuguke ku birunga basanzwe bakorana ba OVG, ikigo gishamikiye kuri Minisiteri y’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga muri RDC, bari gukurikiranira hafi imihindagurikire y’ikirunga.

Zimwe mu nshingano bafite harimo kugenzura mu ndiba yacyo (crater) hakoreshejwe kajugujugu ndetse n’itsinda ry’abashakashatsi bari ku kirunga hejuru gupima urugero rw’ubushyuhe kigezeho, gusesengura amakuru atangwa na station 12 zikorana n’icyugajuru kugira ngo bamenye aho ikirunga cyapfumurira kigiye kuruka no kugenzurira hafi imitingito igenda yiyungikanya.

Yavuze ko isesengura ry’aya makuru rifasha kumenya niba ikirunga kigiye kuruka, kugira ngo hamenyekane ingaruka byagira ku baturage, ariko asaba buri wese kwirinda impuha cyane izo ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo hagatangazwa amakuru yatanzwe n’abashakashatsi.

Iyo raporo igaragaza ko nubwo ikirunga cya Nyiragongo giherereye mu Burasirazuba bwa RDC, ariko iruka ryacyo rigira ingaruka zikomeye ku Rwanda, Umujyi wa Gisenyi nawo ushobora kwibasirwa kubera imitutu (fractures) yaturutse ku ngaruka z’iruka ryacyo ndetse n’imitingito isanzwe yumvikana muri aka Karere.

Na none, ubwo 13% by’Umujyi wa Goma byasenywaga n’iruka ry’ikirunga ryabaye tariki 17 Mutarama 2002, abaturage barenga 400,000 bahungiye mu Rwanda.

Igikorwa cyo kwakira aba baturage cyaragoranye kuko nta buryo bwariho buteganya uko inzego zitandukanye zakorana mu kwakira abahunga iruka ry’ikirunga. Leta z’ibihugu byombi zagombye gutegura amasezerano yorohereza abaturage guhunga habaye iruka ryacyo.

Iburasirazuba bw’ikirunga cya Nyiragongo hagaragaye umwotsi wakanze abaturage
Umuyobozi wa Croix Rouge y’u Rwanda i Rubavu, Dr. Dushime Dyrckx
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
2016-03-12 08:31:23

Midimar rero yitegure

2
Philipos 2016-03-12 01:50:52

Urakoze cyane Dr Dushime, naho ureke abize za Sciences ariko ukagira ngo ni izo gusasa nk’amashuka! Dukeneye abantu nkamwe bifashisha ubuhanga bwabo mu gukemera ibibazo by’abaturage no kubaburira bibaye ngombwa!!! Komereza aho!

Kwamamaza