IGIHE

Minisitiri Biruta yashimye uruhare rwa Banki ya Kigali mu rugamba rwo kugira igihugu gitoshye

1 3-11-2019 - saa 09:30, Akayezu Jean de Dieu

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Vincent Biruta yasabye ibigo byigenga kugera ikirenge mu cya Banki ya Kigali ikomeje gutanga umusanzu muri gahunda yo gutera amashyamba mu bice by’Intara y’Iburasirazuba.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2019, mu muganda udasanzwe wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera muri gahunda ya Banki ya Kigali yo gutera amashyamba, ibiti bivangwa n’imyaka n’imbuto.

Banki ya Kigali yafatanyije n’ikigo mpuzamahanga cy’amashyamba, ishami ry’u Rwanda (ICRAF-Rwanda), mu gutubura imbuto no guhugura abaturage bazafasha bagenzi babo mu kubungabunga no kwita kuri ibi biti.

Mu muganda wo kuri uyu wa Gatandatu, mu Kagari ka Nemba, hatewe ibiti ibihumbi 61, ku buso bungana na hegitari 16. Ibiti byatewe birimo ubwoko bwa Grevillea (bibazwamo imbaho), Gracidea (bikurura umwuka), Calliandra na Leucaena.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko iyo umuntu arebye amateka y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibiti byo muri aka karere byangijwe bitwikwamo amakara byaje gutuma mu 2000, akarere kaba ubutayu.

Yakomeje agira ati “Byagize ingaruka ku baturage bacu murabizi bamwe baranasuhutse ariko Leta yahise ishaka icyakorwa ishyira imbaraga mu gutera amashyamba. Igikorwa cy’uyu munsi tunashimira Banki ya Kigali yatanze iyi nkunga, ni kimwe n’ibindi bigomba gukomeza gukorwa biri mu rwego rwo kugira ngo tugire Bugesera itoshye.”

Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda igaragaza ko u Burasirazuba bufitemo amashyamba make aho na Bugesera iri mu turere tudafite amashyamba akwiriye.

Imbuto z’ibiti biri gutuburirwa i Bugesera ari nabyo byatewe uyu munsi zirimo izavanwe mu mahanga, aho Banki ya Kigali ariyo yatanze ubushobozi bwo kugura izi mbuto n’amahugurwa yahawe abafashamyumvire.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko nubwo batanga serivisi z’imari ariko bagomba kureba niba n’abaturage bafite imibereho myiza, ari nayo mpamvu bahisemo gutanga umusanzu mu kurengera ibidukikije ariko hanibandwa ku biti byagirira akamaro abaturage.

Ati "Twarabitangiye mu myaka ishize i Gatsibo na Nyagatare ariko uyu mwaka twaje i Bugesera, ni akarere keza ariko iyo ureba mu misozi ya hano ubona nta biti bihari. Ibi biti ni ibyanyu, mugomba kubyitaho ku buryo uyu murenge wanyu uzatera imbere."

Muri rusange Banki ya Kigali imaze gutera ibiti bigera ku bihumbi 500. Intego ni ugutera ibigera kuri miliyoni ariko hibandwa mu bice by’Iburasirazuba.

Dr Karusisi yakomeje ati “Turashaka gukorana namwe abaturage dutera ibiti ku buryo mu bihe biri imbere nta bibazo by’imvura cyangwa amapfa n’imirire mibi bizongera kuba muri aka karere n’ahandi hose hari ibi bibazo. ”

Mu 2011, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2020, ubuso bungana na 30%, buzaba buteyeho amashyamba, naho mu 2030 bukaba bugeze kuri hegitari miliyoni ebyiri mu 2030, hagamijwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Minisitiri Biruta avuga ko ibi bidashobora kugerwaho hatabayeho imbaraga z’abafatanyabikorwa by’umwihariko abikorera, aho yatanze urugero rwiza rwa Banki ya Kigali yatangiye kugira uruhare muri uru rugamba.

Yavuze ko igice kinini cya Bugesera ari ubutaka bwiza kandi bwera ariko bwakwera neza bukanatanga umusaruro habayeho kubungabunga amashyamba.

Ati "Aka karere karera neza , ariko kakwera kurushaho gateweho amashyamba. Ibyo birasaba gukomeza gufatanya kandi birashoboka. Mu 2000, aka karere kari kabaye ubutayu ariko ubu imvura yaragarutse nubwo idahagije. Bababwiye mwe nk’abaturage ko aya mashyamba turi gutera ari ayanyu mukwiye kuyitaho mukayabungabunga.”

Minisitiri Biruta yashimye abafatanyabikorwa barimo BK avuga ko Mu 2015 yafatanyije na leta gutera ibiti mu Karere ka Gatsibo aho kuri ubu ishyamba rimeze neza.

Yakomeje agira ati “Ibyakozwe na BK bigaragaza uruhare rw’abikorera mu kurengera ibidukikije. Dufatanyije na BK muri Bugesera ubushize twafatanyije I Gatsibo, ngaho ibaze ibigo by’imari byose biri mu Rwanda, buri kimwe cyafashe Akarere kamwe urumva byagenda bite? Turagira ngo dufatanye twubake u Rwanda rutoshye."

Banki ya Kigali ntabwo yatanze ibiti bivangwa n’imyaka gusa ahubwo hari n’imbuto zirimo avoka, amapapayi ndetse n’imyembe. Ni mu gihe kandi gahunda ya leta ari uko nibura buri rugo rwo mu Rwanda rugira ibiti bitatu by’imbuto.

Umwe mu baturage bo muri uyu Murenge wa Rweru witwa Tuyizere , yavuze ko bazakomeza gufatanya n’abaturage gukomeza kubungabunga ibi biti.

Yagize ati "Ibi biti bitewe uyu munsi tuzabibungabunga kandi bitugirire akamaro ari ukutubyarira ifumbire n’imbuto ziribwa. Kuva aho dutangiye gutera ibiti bivamgwa n’imyaka by’umwihariko imbuto byagabanyije imirire mibi mu miryango yacu.”

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwongeye kandi kwibutsa abaturage bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko abahinzi dore ko bagera ku bihumbi 32, kugana gahunda ya ‘Ikofi’ yashyiriweho abahinzi by’umwihariko.

Ubu buryo buheruka kwiyongeraho serivisi y’imari ya IKOFI yatangijwe na Banki ya Kigali muri Gicurasi uyu mwaka, ifasha umuhinzi kubitsa amafaranga, kubikuza, kuyohereza ku buntu mu Rwanda, kwishyura imbuto n’inyongeramusaruro, ubwiteganyirize bwa ‘Ejo Heza’ n’ibindi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umuganda udasanzwe wo gutera ibiti bivangwa n'imyaka muri Bugesera
Uhereye ibumoso hari Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, Minisitiri w'Ibidukikije Dr Vincent Biruta n'Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Minisitiri Biruta na Dr Karusisi uyobora BK barimo gutera ibiti
Minisitiri Biruta yasabye abikorera kugira uruhare mu gutera amashyamba
Mutabazi Richard uyobora akarere ka Bugesera arimo gutera ibiti mu muganda udasanzwe
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali n'abakozi ayoboye bifatanyije n'abaturage b'i Bugesera mu muganda
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Karusisi yijeje abatuye i Bugesera ko iyi banki izakomeza gukora ibikorwa bigamije kubageza ku mibereho myiza
Umuyobozi w'Ikigo ICRAF Rwanda, Dr Mukurarinda Athanase yashimiye Banki ya Kigali yafatanyije nabo muri iyi gahunda yo gutera ibiti bivangwa n'imyaka i Bugesera
Umwe mu baturage atanga ubuhamya bw'akamaro k'ibiti bivangwa n'imyaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
bimawuwa 2019-11-03 16:46:17

mu gihugu dukeneye plant izajya iterwamo ibiti ni ndabyo bizajya byifashishwa mu biti buterwa mu gihugu ni ndabyo aho reta ishora akayabo ko kugura ibiti ni ndabyo bituruka hanze ahubwo twajya tugura imbuto zi biti ni ndabyo runaka tudafite rukabyitera muri plant nini yi gihugu akaba ario hazaa hava ibiti ni ndabyo zo gutera mu bice bitandukaye ,hari ibiti bimwe usanga bifite amababi afite amabara atandukanye usanga ntayo dufite aho iwacu none mubonye imbuto zabyo mwajya mutera ibyo biti muri plant byamara gukura kugeza aho bijya guterwa ahandi bibaka ariho bikurwa kadi gutera neza ugatera ibiti bimwe byu bwoko bumwe ahantu hamwe utarinze kuvangavanga ibiti.hinzo park nyaburange muri gutegura sibyiza kuvangavanga ibiti mwahitamo ibara rimwe ryi giti mwahatra nki biti byaterwa muri park ntabwo byafa ari ibiti mwatera mu mashyamba cg ibyo bakuramo imbaho,hari ibiti ubona batera mu mujyi hagati iyo bimaze gukura usanga birimbisha umujyi bikurikije amabara yi bibabi byabyo.

Kwamamaza