IGIHE

Midimar iraburira abaturage kuryamira amajanja kubera imvura ishobora kugwa uyu munsi

3 19-01-2016 - saa 11:43, Bayingana Bonfils

Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR, yatangaje ko abaturage bakwiriye kuba maso kuri uyu wa kabiri tariki 19 Mutarama, kuko haza kugwa imvura nyinshi mu bice binyuranye by’igihugu ishobora gutera ibiza.

Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi yavuze ko ishusho yafaswe na Radar saa moya za mu gitondo, igaragaza ko mu gihugu hose haza kugwa imvura nyinshi.

Iyi Minisiteri yavuze ko mu bihe nk’ibi batanga ubutumwa bwihuse bufasha abaturage kwitegura bagafata ingamba zo gukumira ibiza bishobora kuva kuri iyo mvura.

Ushinzwe itumanaho muri Midimar, Frédéric Natwukuriryayo, aganira na IGIHE yagize ati "Urabona iyo imvura igwa haba harimo inkuba, haba hashobora kuzamo ibintu bitandukanye birimo imiyaga, inkangu n’ibindi, hari abasiga abana mu ngo bonyine ugasanga batwawe n’imigezi bityo ubu butumwa bubafasha gufata ingamba zo kwirinda ibyo byago.”

Ntawukuriryayo yakomeje avuga ko ubusanzwe imvura atari ikiza, kandi ngo ntibaba biteze ko yateza ibiza, ariko bitewe n’uburyo abantu bayitwayemo bishobora gukurura ibiza.

Midimar yavuze ko bafatanya n’inzego z’ibanze, kuri ubu bakaba bafite ubushobozi bwo gutabara aho ibiza byabaye mu gihe cy’amasaha atarenze 24.

Amakuru yatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe yagaragaje ko ubushyuhe bwo hejuru buza kuba hagati ya dogere Celcius 21 na 24 mu gihugu hose, mu gihe ubwo hasi bubarirwa kuri 14, ndetse hakaza kugwa imvura irimo n’inkuba mu bice byose by’igihugu.

Muri Nzeli 2015 ubwo inzego zose bireba zaganiraga ku ngaruka El Niño ishobora kugira ku Rwanda, ushinzwe ibijyanye n’ibipimo by’ikirere, kubisesengura no kubibyaza umusaruro muri Meteo Rwanda, Musoni Didace, yagaragaje ko iyi mvura ishobora kuzagwa ari nyinshi muri Ukwakira kugeza mu Kuboza, ariko nyuma yaho ikagenda igabanuka.

Midimar yavuze ko iteganya kuganira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itegenyagihe ngo barebe uko haboneka amakuru y’uburyo ikirere cy’u Rwanda cyifashe nyuma y’Ukuboza 2015, kuko nayo isanga hakiri imvura nyinshi mu kirere.

Meteo Rwanda yatangaje ko mu Ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburengerazuba hashobora kuzagwa imvura irengeje igipimo gisanzwe (hejuru ya mm 430), mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali hazaba imvura ihagije igwa mu bihe byiza.

Imvura nyinshi yaherukaga kugwa mu mwaka wa 1997 na 1998. Indi iri ku gipimo cyo hejuru yaguye mu 1972 na 1973, no mu 1982 na 1983.

Mu mwaka wa 2015, ibiza byahitanye abantu 94, 122 barakomereka bisenya amazu 1670 n’ibindi. Hegitari 3203 z’imyaka zarangiritse, amatungo 3493 yarapfuye. Muri rusange agaciro k’ibyangiritse habariwemo n’ibikorwa remezo kabarirwa muri miliyari 5 na miliyoni 800.

Ishusho ya radar igaragaza imvura iza kugwa mu Rwanda
Ubutumwa bumenyesha imvura ishobora kugwa mu Turere tunyuranye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mbonabihita Sango Robert 2016-01-19 23:06:08

Ko ntayaraye iguye se... mwabisobanura mute..?

2
iki 2016-01-19 08:55:52

Iyo mvura ahandi mwaba mwayibonye??!! Cg nabo batangiye kuraguza umutwe. Babonye hakonje bati iti bugwe nobe irabatamaje.

3
jiko 2016-01-19 04:03:09

Nta mvura iharo. Mutubeshye kenshi

Kwamamaza