La Niña, ibihe by’izuba ridasanzwe bishobora gutera amapfa akabije mu gihugu

0 24-02-2016 - saa 10:29, Philbert Girinema

Abahanga bemeza ko ibihe byiganjemo imvura idasanzwe byatangajwe kuva muri Kanama 2015 biri gukendera, ariko bikazasimburwa n’ibindi by’izuba ridasanzwe bizwi nka La Niña nabyo bishobora kwibasira abatuye Isi bigateza amapfa akabije no mu Rwanda.

Ingaruka El Niño, ibihe by’imvura idasanzwe byateje ku bihugu binyuranye byo mu Karere ka Afurika y’ u Burasirazuba, no mu bindi byo ku Isi hari izaturutse ku mvura nyinshi yaguye igateza imyuzure n’inkangu, ubuzima n’ibikorwa remezo birangirika bikomeye.

Gusa muri bimwe mu bice by’Isi habaye amapfa yanatumye ubuzima bw’abantu n’amatungo bihangirikira, ibiribwa birabura, ku buryo kuva muri Kanama 2015 kugera muri Gashyantare 2016 abasaga miliyoni 20.4 muri mu bihugu biherereye mu ihembe rya Afurika bazahajwe bikomeye n’ibura ry’ibiribwa.

Abahanga mu iteganyagihe bemeza ko El Niño ishobora gusimburwa n’izuba rikabije ku kigero cya 50%, ndetse Minisiteri y’Imicungiye y’Ibiza n’Impunzi mu Rwanda, yatangaje ko ibimenyetso byabyo bishobora kuba byaratangiye kwigaragaza mu karere ka Kayonza, mu ntara y’u Burasirazuba.

Ushinzwe gukumira ibiza muri Midimar, Jean Baptiste Nsengiyumva, yagize ati “ Ntabwo nahita nemeza ko ari La Niña, ariko urebye mu Ntara y’u Burasirazuba mu karere ka Kayonza nta mvura bigeze babona bikaba nta cyizere bitanga ko mu gihembwe cy’ihinga gikurikira bazashobora guhinga.”

Nsengiyumva yakomeje avuga ko ibihe nk’ibi bidasanzwe bireba inzego nyinshi zirebana n’ubuzima bw’abaturage, bityo ngo mu gihe cya vuba hazaba higwa ku gikenewe kuri buri rwego.

Ati “Mu gihe kitari icya kera turashaka kongera guhura tukareba ese ko twiteguye El Niño, nyuma yayo bigende bite? Ko twiteguye imvura nyinshi, tuzitwara dute nihabaho izuba ryinshi? Kuko murabizi ibihe by’izuba bizamo indwara nyinshi n’ibindi bibazo.”

Ikigo cy’Abanyamerika gikurikirana imiterere y’inyanja n’ikirere (NOAA), cyatangaje ko amakuru gifite agaragaza ko ku rugero rwa 80% ibihe by’izuba rikaze bishobora kubaho mu mpera z’uyu mwaka, naho 50% bikazaba mu bihe bikurikiranye n’impeshyi.

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Iteganyagihe ku Isi (WMO) uvuga ko ingaruka za El Niño zizakomeza kwigaragaza mu bihugu bya Amerika y’Amajyepfo na Afurika y’u Burasirazuba mu mezi make ari imbere, ariko ko ibi bihe bigeze ku musozo.

Ushinzwe gukumira ibiza muri Midimar, Jean Baptiste Nsengiyumva
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza