Ikoreshwa ry’amakara n’inkwi rigiye kugabanywa rigere kuri 50% himakazwe gukoresha gaz

8 20-03-2016 - saa 13:52, Philbert Girinema

Ikoreshwa ry’inkwi n’amakara ni bimwe mu bibangamira cyane amashyamba kuko bituma asarurwa igihe kitageze, dore ko kugeza ubu ababikoresha mu guteka bari hejuru ya 90% by’Abanyarwanda bose, Umubare ariko Minisiteri y’umutungo kamere iri gukora ibishoboka byose ngo ugabanuke.

Mu kiganiro ku bijyanye n’imyiteguro n’ibikorwa bizakorwa ku munsi mpuzamahanga w’amashyamba uzizihizwa ku itariki ya 21 Werurwe n’Umunsi mpuzamahanga w’amazi ku wa 22 Werurwe, Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta yavuze ko hari ingamba zafashwe kandi bifuza ko abakoresha inkwi bagera kuri 50%.

Ni ikiganiro cyatambutse kuri Radio Rwanda kuri iki Cyumweru Minisitiri Biruta yagize ati “ Turifuza ko abakoresha amakara cyangwa inkwi bagenda bagabanuka tukava hejuru ya 90% tuganisha nibura bikabije kuri 50%. Icyo dukora rero ni ugukwiza Biogaz mu byaro cyane cyane ariko mu mijyi turashaka ko Abanyarwanda bagenda bava kugukoresha amakara bagana kugukoresha gaz.”

Biruta yakomeje avuga ko nubwo byamaze kugaragara ko gaz ihendutse kurusha amakara n’inkwi bisa naho abantu batabizi ndetse hari n’abatinya ko zishobora guteza impanuka.

Ati “Igikomeye cyane ni ukugira ngo abantu babyumve banabitinyuke, abayikoresha bakubwira ko rwose gaz ariyo ihendutse kandi dufite n’inyigo zibigaragaza. Ibyo rero ni ibintu tugomba kwitabira kugira ngo ibikoreshwa amashyamba dufite bigende biganisha mu kuyabyaza umusaruro wiyongera mu bukungu ndetse tugabanya n’ibyo dutumiza mu mahanga bikomoka ku biti aho kugira ngo tubikoreshe mu gucana duteka.”

Ku kijyanye n’ikibazo cy’amazi meza cyagarutsweho muri iki kiganiro, Biruta yavuze ko hari amariba 140 ateganyijwe gutunganywa akaba azashyirwa mu Burasirazuba no mu Majyepfo mu gace k’amayaga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), James Sano yavuze uduce tubura amazi ari udutuye kure y’aho amazi aturuka, ubu bakaba bagiye guhuza amazi yose y’Umujyi wa Kigali ku buryo muri iyi minsi inshuro amazi yabonekaga muri utwo duce ziziyongera.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amashyamba n’umunsi mpuzamahanga w’amazi hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo umuganda, gutera ibiti ku nkengero z’imigezi no gutaha imishinga itandukanyo irebana n’amazi n’amashyamba.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Seka 2016-03-22 00:44:06

Nyakubahwa Minister. Mufite umwanya wo gukora amateka meza ku baturage no ku ibidukikije. Mubaye mufashe ingamba zihamye zo kugabanya igiciro cya gaz ku buryo umubare munini w’abanyarwanda ubasha kuyikoresha, atari abifashije nk’uko bimeze muri iki gihe, byagira ingaruka nziza ku mibereho y’abaturage mukazibukwa no mu mateka ko mwagize uruhare mu kubungabunga ibidukikije ku buryo bufatika. Byaragaragaye ko Leta iyo yiyemeje ikintu igikora ku buryo bwihuse. Ndumva uyu ariwo mwanya wo kugira gahunda ya ’bye bye amakara’ nk’uko twagize ’bye bye nyakatsi’. Habaye ubushake no gushyiramo imbaraga (above 40% nk’uko HE yabivuze), nzi neza ko bishoboka. Mugire imirimo myiza muteza u Rwanda imbere.

2
EUGENE 2016-03-21 07:02:47

NYAKUBAHWA MINISTER RWOSE BITARI UKWIGIZA NKANA GAZ MU RWANDA IRACYAHENZE CYANE KUKO IGICUPA KININI CYAYO CY`IBIRO 30 GIHAGAZE RWF 30,000 ,URUGO RUTEKA KABIRI KU MUNSI RUYICANA IBYUMWERU BIBIRI , MU GIHE AMAKARA RWF 8000 URUGO RUTEKA 2 KU MUNSI RUYACANISHA IBYUMWERU 2 HARIMO IKINYURANYO KININI CYANE UZABIKORERE UBUSHAKASHATSI N`IWAWE MU RUGO UZABYIBONERA KANDI MU BIHUGU DUTURANYE NKA TZ GAZ IRI HASI CYANE KUBURYO TWABIGIRAHO.

3
Bwiko 2016-03-21 04:59:49

Uyu ministre koyize koko iyo avuga 50% mu Rwanda muri 2016 aba azineza umubare wabaturage uko ungana namikoro igihugu gifite? Cyangwa nukwivugira gusa mubinyamakuru?

4
kkk. 2016-03-20 12:59:48

nabwo nemeranya na minisitiri, gaz irahenda pee. njye nayikoresheje gatatu nsanga rwose kuruta amakara!!. ubwambere nyikoresha nabanje kugirango umukozi yayicanishije nabi. ubwa kabiri, nu bwagatatu nibwo nashije agahinda. nkeka abayicuruza aribo batanga ko ihedutse. minister akumvako aribyo. bazakore ubushakashatse bazabona ko ataribyo.

5
Rukara Rwa Bishingwe 2016-03-20 09:08:26

Ubwo se nibagabanya kugera kuri 50% ikoreshwa ry’amakara n’inkwi bazaba bongereye kangahe ku ijana abo bazagabanyirizwa ririya janisha. Ubundi ntawanga aheza hahari gusa ikibazo ni ukwibaza niba bizashobokera wa muntu wicanira udukwi avuye gutashya mu ishyamba niba azabona amafaranga yo kwigondera iyo gaz. Ni danger nzaba ndeba ishyirwa mu bikorwa rya 50%.

6
Nyirimigabo 2016-03-20 08:31:00

Nibyo ukoresha Gaz afite inyungu kurusha ukoresha inkwi cg amakara, inyungu zishingiye cyane cyane ku igihe akoresha atetse ndetse no kw’isiku. Ariko nanone wagaruka ku giciro cya Gaz, ugasanga iracyahenze cyane. Mugihe ahandi Gaz ari kimwe cya kabiri cy’ikiguzi cya Essence, m’u Rwanda ho biracuritse, Gaz ikubye kabiri Essence. Ubwo tuba dufatiye ko 1l=1Kg. Ministere ibishinzwe nikore inyigo, irebe igikwiye, ireke kugendera ku byifuzo by’abacuruzi, hanyuma urebe ko buri munyarwanda atayoboka Gaz. Erega ntawanga ibyiza! Munibuke ko Kivu Watt igiye gutanga amashanyarazi aturutse kuri Gaz, ese kuki Gaz yahenda Abanyarwanda kandi tuyifitiye.

Kwamamaza