Ikibazo cy’imyuzure iterwa n’amazi ava mu Birunga ntikiravugutirwa umuti urambye

1 15-12-2015 - saa 21:59, Kanamugire Emmanuel

Imyuzure imaze igihe kitari gito yibasira abatuye akarere ka Musanze cyane cyane mu mirenge ya Muko na Nkotsi ntirabonerwa umuti urambye nubwo hari ibyakozwe.

Nk’uko abaturage batuye mu bice bikunze kwibasirwa n’iyi myuzure babisobanura ngo uburyo butandukanye bugenda bukoreshwa mu gukemura iki kibazo basanga budafite ubushobozi bwo kukirangiza cyane ko byinshi bikorwa amazi adatinda kubimanukana.

Nirere Marie Chantal uturiye umugezi wa Susa agira ati:’’Iyo amazi yamanutse tuba twumva amazu ari hejuru y’amazi njyewe mfite n’ubufasha nahava nkimuka kuko ikiraro kinyegereye amazi arakirenga akuzura mu mbuga.’’

Ntawukundwanabose Florence ati ’’Imigezi ihurira muri aka gace dutuyemo ikadusenyera ndetse n’imyaka ikahatikiririra hagasigara ubutayu, kuba barimo kuhatera imigano wenda izafatana ikomeze ubutaka. Ikindi cyakorwa hakwiye gushakwa uko abantu bakwimurwa.’’

Ibi babihuza na Munyambaraga Jean Pierre, ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Muko wemeza ko hari hakwiye gushakwa uko uyu mugezi wongerwa cyangwa abawuturiye bagashakirwa ahandi batuzwa nk’igisubizo kirambye.

Ati ’’Igihe imigano izaba ikuze izafata ubutaka kandi ikumire amazi. Abaturage baturiye hafi y’umugezi leta yagombye kubashakira ubundi buryo babaho. Ikindi cya kabiri ni uko bagombye.’’

Yemeza ko igisubizo kirambye gishoboka ari uko uyu mugezi wakubakirwa ibikuta by’amabuye ku buryo utakongera kurenga ngo wangirize abaturage.

Ku ruhande rw’umushinga wa FVA uterwa inkunga na Actionaid Mushumba Raphael avuga ko nyuma y’ubushakashatsi burimo gukorwa ku cyakemura iki kibazo ndetse n’agaciro kacyo baziyambaza abaterankunga kugira ngo gishyirwe mu bikorwa.

Yongeraho ko nyuma yo kubyumvikanaho n’umurenge bateganya ko kuba bakwimura abaturage baturiye iyi Susa kugira ngo be gukomza kwangirizwa imiyongo ndetse no gusenyerwa n’iyi myuzure.

Ubushakashatsi bubanza bwakozwe na FVA ku biza biterwa n’imyuzure y’uyu mugezi wa Susa bwagaragaje ko mu myaka itatu abantu barenga 10 bapfuye, amazu asaga 100 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 300 arasenyuka.

Ibi biza byatwaye n’ubutaka buri kuri hagitari zigera kuri 25 bityo n’ibirayi bifite agaciro k’asaga milliyoni 13.5 birahatikirira.

Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko ibikorwa byo gukumira ibiza bituruka ku myuzure bitabura gutwara nibura miliyoni 940 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aha amazi yari yafunze umuhanda Kigali-Rubavu amasaha asaga 6
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Umubyeyi 2016-01-07 16:13:05

Ubusanzwe hariho ahantu hadaturwa ku nkengero d’imigezi ni i z’ibishanga, Imisozi igomba guterwaho amashyamba afata ubutaka. Aho kugurango abantu bamarwe n’isuri cyangwa bagore basenya bubaka ibitazarama nibimurirwe ahakwiye guturwa bashobora kubaho badahorana ubwoba bwo gutwarwa n’isuri

Kwamamaza