Ibihugu bituranye n’u Rwanda, inzitizi ku icika burundu ry’amashashi

1 3-06-2016 - saa 07:49, Philbert Girinema

Ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bimwe byagerageje gukumira ikoreshwa ry’amasashi biba iby’ubusa, ibintu kuri ubu bikomeje kugira ingaruka ku Rwanda rwayaciye ndetse rugashyiraho n’ibihano ku bayakoresha.

Guhera mu mwaka 2005, u Rwanda rwiyemeje guhagarika ikoreshwa ry’amashashi ndetse no kuyinjiza mu gihugu. Mu mwaka wa 2008 hashyirwaho itegeko rikumira ikoreshwa n’iyinjizwa mu gihugu ryayo mu rwego rwo kurengera ibidukikije, byatumye u Rwanda rufatwa nk’ikitegererezo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi mu kubungabunga ibidukikije.

N’ubwo bimeze bityo ariko hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara abacuruzi bayapfunyikamo ibicuruzwa, bivugwa ko aba yavuye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, ibintu bihangayikishije cyane Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije, REMA.

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gukangurira abanyarwanda gukoresha ibyo gutwaramo bitabangamiye ibidukikije (environment friendly bags), Umuyobozi w’Agateganyo wa REMA, Eng. Collette Ruhamya, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko amashashi atemewe ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Ibibazo bidukomereye ni uko mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda bagikoresha amashashi. Bagerageje kuyaca kuribo byarananiranye.”

Yakomeje avuga ko hari abaca mu rihumye abashizwe kuyakumira bakayinjiza mu gihugu, ibintu yita ko bigayitse.

Yakomeje agira ati “Hari inganda n’amakoperative akora ibyo guhahiramo bisimbura amasashi, ntabwo numva impamvu hari abakiyakoresha [...] amashashi atarakicibwa mu gihugu wasanganga anyanyagiye ahantu hose, amazi atagishobora kwinjira mu butaka neza, nibaza rero ko impinduka twese twazibonye kandi kimwe mu bituma Umujyi wa Kigali ugira isuku ni uko amashashi atagikoreshwa.”

Nubwo bimeze bityo ariko, abaturage bavuga ko ibikoresho byashyiriweho gusimbura amashashi bihenze, dore ko n’uruganda rwa ‘SRB Investiments Rwanda LTD’ rukora ibiyasimbura ‘Paper bags’ rugifite imbogamizi zo gutumiza ibikoresho by’ibanze mu mahanga.

Ibi bikaba byatangajwe na Nteziyaremye Bercal, ushinzwe umusaruro muri uru ruganda.

Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ucuruza amashashi wese nta ruhushya abifitiye acibwa ihazabu kuva ku mafaranga 10,000 kugeza ku mafaranga 300,000. Kuyakoresha na byo bitangirwa ihazabu igera ku mafaranga 100,000 ashobora kwikuba kabiri igihe bibaye inshuro irenze imwe.

Umuyobozi w’Agateganyo wa REMA, Eng. Collette Ruhamya

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Tubanenge! 2016-06-03 12:13:39

Birababaje ukuntu Rusizi na Nyamasheke ahenshi usanga mu boutiques bapfunyika mu masashe!Wagira ngo si mu Rwanda pe!Mperutse gusura Nyungwe, hanyuma nyura mu ga centre ka Gisakura nsanga ibintu hafi ya byose babitanga mu ma sachets ndumirwa!Abayobozi b’ibanze nibibuke u Rwanda turi ku isonga ku isuku no kurinda ibidukikije, hanyuma bahwiture abaturage nako abacuruzi batava ku izima!

Kwamamaza