Muri Gishwati hagiye gutangizwa uruganda rukora ibikoresho bikoze mu mbaho

3 28-01-2016 - saa 08:05, Bayingana Bonfils

Minisiteri y’Umutungo kamere, Minirena, iratangaza ko muri gahunda ziteza imbere agaciro k’ibiti n’amashyamba iteganya gutangiza uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi bikoze mu biti, ruzafasha kugabanya ibyinjizwaga mu gihugu.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amashyamba mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Umutungo Kamere, RNRA, Adrie Mukashema, yavuze ko amashyamba akenerwa gusa mu bicanwa no gukora ibikoresho bisanzwe byo mu rugo, nyamara hari ibindi bifite agaciro kanini byakorwamo bikagurishwa mu gihugu no hanze bityo bikagira uruhare ku bukungu bw’igihugu.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko mu rwego rwo kongererera agaciro ibiti, hagiye gutangizwa uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi bikoze mu biti byo mu Rwanda bizahangana n’ibiva hanze.

Mukashema Adrie aganira na IGIHE yagize ati “Uru ruganda ruzaba rukora ibikoresho binyuranye, harimo ibikoresho biva mu biti bifite agaciro n’ubwiza butanga amafaranga. Hari amakaro akoze mu biti, parafo n’inkuta zikoze mu mbaho byose biri ku rwego rwo hejuru.”

Mu bikoresho urwo ruganda ruzakora bigomba kuba bifite ubuziranenge bigaca bimwe mu byinjira mu gihugu bihenze kandi atari byiza.

Mukashema ati “Hari ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, utubati, parafo n’ibindi byavaga hanze bizahagarara kuza kuko hazaba hari ibyiza kandi ku giciro kidahanitse. Ntabwo waba ufite ibyiza kandi hafi ngo ujye kuzana ibyo hanze.”

Mu gihe ibi bikoresho byaba byatangiye gukorerwa mu Rwanda, amafaranga yasohokaga mu gihugu ajyanwa kugura ibikoresho bisa nabyo azakomeza guteza imbere abari mu gihugu kandi bikazaha akazi abaturage benshi.

Uyu muyobozi yatangaje ko muri Kamena uyu mwaka wa 2016 igitabo cy’isoko kizaba cyarashyizwe ahagaragara, naho ibikorwa byo kubaka bikazatangira mu mpera z’uyu mwaka.

Urwo ruganda ruzubakwa mu Ntara y’Iburengerazuba mu ishyamba rya Gishwati, aho Leta yavuze ko ifite ishyamba rya hegitari 6000 ririmo ibiti bya Pinus n’Inturusu byose bizongererwa agaciro bikorwamo ibikoresho, ibisigazwa bikavanwamo amakara.

Urwo ruganda kandi rukurikiye urwatangiye muri Werurwe 2014 mu Karere ka Nyamagabe rubyaza umusaruro ishyamba rya Nyungwe rukora inkingi z’amashanyarazi azwi nk’amapoto.

Minirena yavuze ko ibiti byo muri Nyungwe biri gukoreshwa mu bikorwa by’Ikigo Gishinzwe Ingufu z’Amashanyarazi ndetse hari n’ayagurishijwe mu bihugu bituranye n’u Rwanda nka Tanzania.

Mu mwaka wa 2014 na 2015 amashyamba yinjije miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wungirije muri RNRAA, drie Mukashema
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Rudahigwa 2016-01-28 07:43:33

nizereko imbaho zizava hakurya naho ubundi turinde amashyamba gutemwa kuko isi yamaze gushyuha cyane. Mukomereze aho mudushakira iterambere ndabashyigikiye

2
Mubemaso 2016-01-28 03:17:42

Inkuru nziza!

3
shalangabo 2016-01-28 02:40:34

ariko kandi bakora ibi bagira bareka barebe uko batakwangiza amashyamba menshi bashaka imbaho tukisanga ku gasi, naho ubundi iki gitekerezo ni cyiza

Kwamamaza