EALA irasaba ibihugu bikize kwishyura indishyi z’ingufu Afurika itakaza mu gusukura ikirere

0 29-11-2015 - saa 07:59, Philbert Girinema

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA, bavuga ko ibihugu bya Afurika bigorwa no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibihugu byateye imbere.

Kubera iki kibazo, aba badepite basabye abazahagararira ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu nama yiga ku mihindagurikire y’ikirere ko bazakangurira ibihugu byateye imbere gutera inkuga imishinga yo muri Afurika igamije kubungabunga ikirere.

Aba badepite babivuze mu gikorwa cy’umuganda wo gutera igiti wabereye mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kiziguro kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2015.
EALA isanga iterambere ry’ibihugu bya Afurika rizitirwa n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere rikomoka ku nganda z’ibihugu byateye imbere.

Ibi iyi nteko irabivuga mu gihe ibihugu by’Isi bizahurira mu nama yiga ku muti w’iki kibazo mu gihugu cy’u Bufaransa, kuva tariki 30 Ugushyingo, Kugeza 11 Ukuboza 2015.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA, Danniel KIDEGA, yavuze ko muri iyi nama hakwiriye kubaho ibiganiro bitabera, abazahagararira Afurika by’umwihariko EAC, bakazabwira ibihugu bikize ko bigomba kwishyura ikiguzi kigenda mu gusana ibidukikije byangizwa n’ibikorwa by’inganda z’ibyo bihugu.

Yagize ati “ Ibihugu bya Afurika, cyane Afurika y’Uburasirazuba, ntiyigeze yangiza ikirere na rimwe, ariko Isi yose ihanze amaso Afurika nk’igisubizo ku ihindagurika ry’ikirere. Turasaba abazahagararira Afurika y’Uburasirazuba kubwira ibyo bihugu bikize ko bagomba kwishyura ibyo Afurika itakaza yita ku bidukikije.”

Kidega akomeza avuga ko iterambere ry’ibihugu bya Afurika rizabihenda cyane ugereranyije n’ibihugu bitera ibyo bibazo, bityo ngo ibiganiro bitabogamye EALA isaba ko bizakorerwa mu Bufaransa ni ibituma hagira igikorwa ngo Afurika yishyurwe ingufu itakaza.

U Rwanda rushyize imbere gutera ibiti n’amashyamba hirya no hino mu gihugu
Muri gahunda y’igihugu harimo ko nibura mu 2017, 30% by’ubutaka bw’u Rwanda buzaba buteyeho amashyamba. Nubwo amwe muri yo yangijwe n’udusimba twakunze kwitwa inda mu mezi ashize, binyuze mu kigega cyo kurengera ibidukikije, Fonerwa, Minisiteri y’Umutungo Kamere, Minirena yatangije igikorwa cyo gutera ibiti mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kiziguro, haterwa ingemwe z’ibiti 160,000 kuri hegitari 100.

Gusa Minirena ivuga ko ibi biti biterwa biba bigomba kwitabwaho, ndetse n’ibihari bikabungabungwa, hagamijwe kwirinda amapfa aterwa no gutema amashyamba.
Minisitiri Vincent Biruka avuga ko gahunda y’igihugu ari uko muri 2020, abakoresha inkwi bagomba kuba bageze kuri 50%, bavuye kuri 95,5% bakoresha ibikomoka ku biti muri uyu mwaka.

Yagize ati “ Ni ngombwa rero ko dutekereza ubundi buryo bwo kugabanya inkwi kugira ngo n’aya mashyamba dutera akomeze gukura, agire n’akamaro kandi tuyatezeho katari ukuyacana gusa.”

Minisitiri Biruta avuga ko abaturage bakwiriye kwitabira uburyo bunyuranye budakenera inkwi n’amakara, bityo ngo bikazongera umusaruro w’umutungo w’amashyamba igihugu gifite.

Anavuga ko ahashoboka hose mu gihugu hagomba guterwa ibiti kandi bigakurikiranwa kugira ngo bikure byose, ibyo yemeza ko bizakemura ikibazo icyo aricyo cyose kirebana n’ihindagurika ry’ikirere mu gihugu.

Perezida wa EALA, nawe avuga ko bazakora uko bashoboye mu bihugu byose bigize EAC, imishinga nk’iyi iteza imbere ibidukikije igatangizwa, kandi igashyirwamo ingufu.
Ikigo gishinzwe umutungo kamere mu Rwanda cyateguye ingemwe miliyoni 3,800,000 zizaterwa mu karere ka Gatsibo, ahatari ibiti, no gusimbuza amwe mu mashyamba yangiritse. Hazaterwa kandi ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bungana na hegitari 15000.

Kuva tariki 24 kugeza kuya 27 Ugushyingo, Abadepite ba EALA bari bateraniye mu Rwanda, biga ku itegeko rigenga ibidukikije by’umwihariko mu kurinda amashyamba, rihuriweho n’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba ndetse ngo iyi nama isojwe bamaze kuritora.

Daniel Kidega n Dr Vincent Biruta bitegura gutera igiti
Danniel Kidega atera igiti cya EALA ahahoze ishyamba rya Mishunzi
Abaturage ba Kiziguro bateye ibiti ahahoze ishyamba rya Mishunzi ryangiritse
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza