Asaga miliyari 130 Frw yashowe mu guhangana n’ingaruka za El Niño mu karere

0 23-02-2016 - saa 09:19, Bayingana Bonfils

Ibihe bidasanzwe bya El Niño byakomye mu nkokora ibice binyuranye by’Isi, cyane Afurika ndetse ubuzima bw’abatari bake bujya mu kaga by’umwihariko mu bihugu biherereye mu ihembe rya Afurika.

Mu nama y’iminsi ibiri yiga ku ngaruka El Niño yateje mu bihugu biherereye mu ihembe rya Afurika, yatangijwe ku wa Mbere tariki 22 Gashyantare i Kigali, hagaragajwe ko ibiza bikomoka ku mvura idasanzwe, amapfa mu bice bimwe na bimwe n’indwara z’ibyorezo, byatumye hategurwa ingengo y’imari idasanzwe y’asaga miliyari 130 z’amafaranga y’u Rwanda hagamijwe guhangana n’izo ngaruka.

Ibihe byiganjemo imvura idasanzwe byatangajwe kuva muri Kanama 2015, bigomba kwiganzamo imvura iri ku rwego rwo hejuru ikanatera ibiza bitandukanye mu gihugu no mu Karere.

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Midimar yavuze ko kubera El Niño, abahitanwe n’ibiza n’ibyangiritse byiyongereye ndetse n’ingengo y’imari yabitangwagaho irushaho kuzamuka.

Ushinzwe gukumira ibiza muri Midimar, Jean Baptiste Nsengiyumva, yagize ati “Mu mwaka wa 2015 dusanga ibiza byarabaye byinshi kuko mu mezi atatu gusa ya nyuma hapfuye abantu 26, amazu n’imyaka byangiritse ni byinshi, ku buryo umuntu arebye umwaka wose asanga uyu mwaka byariyongereye.”

Ingaruka zigaragara cyane ko zatejwe na El Niño ziboneka cyane mu ngeri y’ubuhinzi n’ubworozi, ubuzima n’uburezi mu Rwanda; aho 26 bapfuye, 37 barakomereka, inzu 656 zirasenyuka, amatungo 60 arapfa naho hegitari 1381 z’imyaka zarangiritse.

Mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda hatagaragaye amapfa akabije, mu bihugu bitandukanye biherereye mu ihembe rya Afurika bibasiwe n’amapfa akabije ku buryo abasaga miliyoni 20.4 mu bihugu biherereye mu ihembe rya Afurika bibasiwe n’inzara ikabije kuva muri Kanama 2015 kugeza muri Gashyantare 2016.

Ibyo byose bikomoka ku bibazo binyuranye El Niño yateye ku buhinzi bwo mu Karere, ndetse mu nama y’ibihugu byo mu ihembe rya Afurika basuzumira hamwe ingaruka zatewe na El Niño, no gufata ingamba z’igihe kirekire, abahagarariye ibihugu binyuranye bagaragaje ko imvura yaguye mu buryo budasanzwe, hamwe icyerewe ahandi ikabura, ndetse hari aho yaguye ari nyinshi byangiza ibitari bike.

Uretse ubuhinzi kandi, haza indwara nka malaria, chorela n’izindi zagiye zibasira aka karere muri iyi minsi.

Ushinzwe itegenyagihe n’igenzura mu kigo gishinzwe iteganyagihe muri Afurika y’u Burasirazuba, ICPAC, Zachary Atheru, yavuze ko mu Karere muri ibihugu byibasiwe cyane ari Ethiopia na Sudani, ariko ko mu bihugu byegereye umurongo ugabanya isi (Equateur) nta mvura nyinshi yahaguye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itegenyagihe, John Ntaganda Semafara, we asanga nta ngaruka zikaze u Rwanda rwahuye nazo ugerereranyije n’izari zitezwe mu bihe bya El Niño, ndetse avuga ko hari ingamba zafashwe n’inzego zinyuranye mu guhangana n’ibi bihe.

Nubwo abahagarariye ibihugu binyuranye bavuze ko batabasha guhita babona agaciro k’ibyangiritse mu bihe bya El Niño kuko igikomeje, Atheru yagize ati “Turacyeka ko ibi ari ibihe bya nyuma bya El Niño, bisa naho tugiye gusubira mu bihe bisanzwe.”

Abahanga mu gukumira ibiza bavuga ko mu gihe ukoresheje idorali rimwe rya Amerika ukumira ibiza, uba ubitse nibura amadorali atatu yari kuzifashishwa hasanwa ibyangijwe nabyo.

Kuva El Niño yatangira, u Rwanda rwategenyije gukoresha asaga miyiyoni 36 z’amadorali, Sudani iteganya asaga miliyoni 102, u Burundi bwateguye miliyoni 14, Uganda iteganya miliyoni icyenda z’amadorali, Kenya miliyoni 10, naho Sudani y’Epfo yateganyije 119,150.

Biteganyijwe ko El Niño ishobora kuzakurikirwa n’ibihe by’izuba rikaze byitwa La Niña, nabyo Midimar yavuze ko vuba bazaterana bakareba icyakorwa ngo bitagira ingaruka zikomeye ku Banyarwanda.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda, John Ntaganda Semafara
Ushinzwe itegenyagihe n’igenzura mu kigo gishinzwe iteganyagihe muri Afurika y’Uburasirazuba, ICPAC, Zachary Atheru
Abavuye mu bihugu 150 biga ku ngaruka za El Nino
Abantu 150 baturutse mu bihugu binyuranye baarebera hamwe ingaruka za El Nino

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza