Abanyarwanda barasabwa guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bita ku bidukukije

0 27-11-2015 - saa 11:41, Kanamugire Emmanuel

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, Umuryango w’Ibihugu bikora ku ruzi rwa Nil (NBDF) wagaragaje ko nta muntu n’umwe utagerwaho na zo bityo ko buri wese agomba guhangana n’izi ngaruka, hatangijwe ibidukikije.

Mu nama igamije kugaragaza uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yabaye ku itariki ya 26 Ugushyingo, uyu muryango washishikarije Abanyarwanda kurangwa n’ibikorwa bibafasha guhangana n’ibi bibazo kandi batangije ibidukikije.

Umuhuzabikorwa wa NBDF, John Gakumba yavuze ko nubwo izi ngaruka ntawe zitageraho hari ibikorwa bishobora gukorwa mu rwego rwo guhangana na zo kandi bidasabye ko umuntu ava aho yari asanzwe atuye.

Yagize ati” Ni ugushakisha ibikorwa byiza bigufasha kuba aho wari utuye kandi mu buzima bwiza. Ibikorwa bigufasha kubana neza na cya kirere gihinduka kandi utavuye aho wari utuye.”

Gakumba yakomeje agaragaza bimwe mu bikorwa NBDF ibinyujije mu mushinga wo kwigisha no gufasha abaturage bo mu turere twa Gatsibo, Nyagatare, kirehe na Bugesera guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe(Community based climate change adaptation) yakoze.

Ati” Twafashije abaturage kwihaza mu mirire bakora uturima tw’igikoni, twabahaye ibikoresho bitanga ingufu zikomoka mu mirasire y’izuba kugira ngo bareke gucana peteroli, twabahaye rondereza za cana rumwe kugira ngo tubarinde gutema amashyamba ndetse tunabigisha gukoresha imireko bafata amazi y’imvura bakayashyira mu bigega.”

Bamwe mu baturage bagezweho n’uyu mushinga bari bitabiriye iyi nama bagaragaje ko bamaze kugira ubumenyi kubikorwa bakora bagahangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse banasaba ko izi gahunda nziza zagera ku banyarwanda bose.

Gakazi Jennifer utuye mu karere ka Nyagatare yagize ati” ubu ibiti tumaze kumenya akamaro kabyo, twamenye ko uretse kubaka no gucanwa bishobora no kurwanya isuri.Turashimira kandi uyu mushinga watugejejeho rondereza ubu dusigaye ducana urukwi rumwe.”

Musoni Didace ushinzwe ibijyanye n’ibipimo by’ikirere, kubisesengura no kubibyaza umusaruro muri Meteo Rwanda na we yagaragaje ko ingaruka z’imihindagurikire zigaragaraga mu bice bitandukanye birimo ubuzima, ubuhinzi ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere guhangana n’izi ngaruka bikaba bikwiye kuba inshingano ya buri wese.

Ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kiri mu bihangayikishije isi cyane.

Ku itariki 30 Ugushyingo hateganyijwe inama mpuzamahanga izabera mu Bufaransa aho izasuzuma uburyo ibihugu byo ku isi byafatanya mu guhangana n’iki kibazo.

John Gakumba, umuhuzabikorwa wa NBDF

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza