2016:Loni itangaza ko Afurika ariyo izakenera amafaranga menshi mu bikorwa by’ubutabazi

0 4-01-2016 - saa 20:57, Kanamugire Emmanuel

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, OCHA ritangaza ko mu bikorwa 27 byihutirwa riteganya gukora byo gutabaraba abari mu kaga ku isi mu mwaka wa 2016 bizatwara asaga miliyari 18 z’amayero; 21 byose bizakorerwa muri Afurika kubera ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere n’intambara zigenda zivuka mu bihugu bitandukanye bibarizwa kuri uyu mugabane.

Ingengo yimari y’ibikorwa byo gufasha abari mu makuba muri Libya yazamutse ku kigero cya 300% na ho muri Nigeria ni 150%. Ku nkengero z’ikiyaga cya Thcad n’ahandi hose hahungiye abaturage ba Nigeria bahunga intambara za Boko Haram; abasaga miliyoni 14.6 bakazitabwaho by’umwihariko nk’uko Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubutabazi, OCHA ribivuga.

Raporo y’iri shami rya Loni ivuga ko kandi gufasha impunzi z’Abarundi n’iza Repubulika ya Centrafrica na byo biri mu bikorwa byihutirwa muri uyu mwaka wa 2016.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Centrafrica bavuye mu byabo kubera intambara, bakaba nabo bakeneye ubutabazi bwihuse.

Rfi dukesha iyi nkuru ivuga ko muri iki gihugu ingengo yarazamutseho miliyoni 512 z’amayero, asaga miliyari 422 na miliyoni 451 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ingaruka za El Niño na zo zifite uruhare mu kongera iyi ngengo y’imari.

Ikibazo cya kabiri uyu muryango uvuga ni icy’ibura ry’ibiribwa mu bice bya Afurika y’Uburasirazuba, cyane cyane muri Ethiopia, aho abasaga miliyoni 15 bazakenera ubufasha bw’ibiribwa mu mwaka wa 2016 kubera ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Bivuye ku biza binyuranye byaba ibyatewe na El Niño n’ibindi byagiye biba hirya no hino ku isi, ikigo cy’ubushakashatsi mu Budage cyitwa Munich Re, gisanzwe kigaragaza uko ibiza byibasiye isi buri mwaka, kivuga ko ibyangiritse muri 2015 bifite agaciro ka miliyari 90 z’amadorali ya Amerika, na ho abantu 23000 babiguyemo; umubare iki kigo kivuga ko ari munini ugereranyije n’ibihumbi 7700 bari bapfuye muri 2014.

Abahanga mu bumenyi bw’Isi kandi bavuga ko El Niño ishobora kuzasimburwa n’ikitwa La Niña cyo gishobora kuzateza imiyaga ifite umuvuduko uri hejuru y’ibilometero 120 mu isaha nk’uko Peter Höppe, umuyobozi w’ishami rishinzwe gukora ubushakashatsi ku ngaruka z’imiterere y’isi mu kigo Munich Re yabitangaje.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza