IGIHE

Uwihanganye yashyikirije Perezida Halimah Yacob impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Singapore

5 31-10-2019 - saa 18:27, Twarabanye Venuste

Ambasaderi Uwihanganye Jean De Dieu uherutse guhabwa inshingano zo guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Singapore, yashyikirije Perezida Halimah Yacob ibyangombwa bimwemerera gutangira imirimo muri icyo gihugu.

Ambasaderi Uwihanganye yari aherekejwe n’umugore we, Mukaseti Pacifique n’uhagarariye inyungu mu by’Ubukungu, Lucas Murenzi mu muhango wo gutanga ibyo byangombwa.

Muri uwo muhango wabereye mu Biro bya Perezida wa Singapore, byitwa ‘Istana’, Amb. Uwihanganye yabanje gushyikiriza Perezida Yacob intashyo za mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ubundi amushimira umubano mwiza hagati ya Singapore n’u Rwanda.

Perezida Yacob yashimye ubufatanye ibihugu byombi bifitanye mu by’ubukungu bwatumye habaho imikoranire mu by’ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo, no guhererekanya ubumenyi bigamije kubaka ubushobozi hagati yabyo.

Amb. Uwihanganye yavuze ko we n’itsinda rye bazakomeza gusigasira umubano mwiza hagati ya Singapore n’u Rwanda bakazawubakiraho ngo bagere ku bukungu bukomeye no gusangira ubumenyi mu ikoranabuhanga no guhanga udushya, n’ubumenyi mu igenamigambi bizafasha mu gukomeza iterambere ry’u Rwanda.

Perezida Yacob yavuze ko abaturage b’u Rwanda na Singapore basangiye indangagaciro n’icyerekezo ndetse ko iki gihugu cyiteguye gukomeza umubano wacyo n’u Rwanda by’umwihariko mu gutanga ubufasha no kubaka ubushobozi no kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Uwihanganye yagizwe Ambasaderi nyuma y’igihe yari amaze ari ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe Ubwikorezi.

Ambasaderi Uwihanganye ubwo yakirwaga ahari Ibiro by'Umukuru w'Igihugu wa Singapore, Halimah Yacob
Ambasaderi Uwihanganye yijeje ko u Rwanda ruzakomeza kunoza umubano warwo na Singapore
Ambasaderi Uwihanganye yashyikirije Perezida Halimah Yacob impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Singapore
Ambasaderi Uwihanganye yashyikirije Perezida Halimah Yacob impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Singapore, aherekejwe n'umugore we Mukaseti Pacifique
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
sezibera 2019-11-01 04:06:25

Uyu Ambassador aracyari muto.Aherutse gusaba ko na Rwanda yaba Singapore kandi birashoboka.Singapore nayo nta natural resources igira,ariko yateye imbere cyane.
Bible ivuga ko abakristu nyakuri nabo ari Ambassadors ba Kristu nkuko Abakorinto ba 2,igice cya 5,umurongo wa 20.Nibyo koko,abakristu nyabo bigana Yesu,bakirinda kwivanga mu byisi,urugero politike,ahubwo bakigana Yesu nabo bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana.

2
che 2019-11-01 01:40:43

Wow, bonne chance!

3
Mwepesi 2019-10-31 13:49:34

Ishya ni ihirwe mu mirimo mishya washinzwe muvandimwe, ndakuzirikana guhera muri NPD Cotraco . Mwarakoze cyane!

4
Aimable 2019-10-31 11:52:12

Too young

5
Aimable 2019-10-31 11:52:12

Too young

Kwamamaza