Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase yatangaje ko hakiri inyandiko z’ibirego by’abantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside zirenga 1000, bityo ko ibihugu bihishemo bikwiye gukorana na Leta y’u Rwanda bakagezwa imbere y’ubutabera.
Yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Murwa Mukuru wa Pologne, Varsovie ahaherereye Ingoro Ndangamateka y’Abayahudi kuri uyu wa 26 Mata 2024.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri Kaminuza zitandukanye, abayobozi mu nzego za Leta ya Pologne barimo abaminisitiri, abasenateri, abajyanama mu biro bikuru by’umukuru w’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo i Varsovie, abahagarariye inzego za gisirikare bakorera za Ambasade zitandukanye muri iki gihugu, Abashoramari, bakorana n’u Rwanda n’abandi.
Mu ijambo rye, Ambasaderi Prof. Shyaka Anastase, yagaragaje ko hari ibihugu bigira uruhare mu kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hakiri ibihugu byo mu Burayi na Amerika bigicumbikiye abantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside.
Ati “Haracyari ibirego n’inyandiko zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside zirenga 1000…Abenshi mu bakekwaho ibyaha bari mu mijyi minini yo mu Burayi, Amerika na Afurika. Amahirwe ni uko ku makuru dufite nta wubarizwa muri Pologne.”
Yasabye ibihugu byose bigicumbikiye aba bantu kubakoraho iperereza, kubata muri yombi cyangwa kubohereza mu Rwanda.
Ambasaderi Prof Shyaka yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe bwari bufite politike mbi yari yaramunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari byo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Ariko na none politike nziza ni yo gisubizo ni naho igisubizo kiri, iterambere tubona, amahoro dufite, umutekano, ubumwe bw’Abanyarwanda byubakiye kuri politike nziza, igisubizo rero twarakibonye, ni ukugikomeza […] ubumwe ni ishingiro rya byose […] ni yo mpamvu rero ari ukubukomeraho amanywa nijoro, tukaburinda nk’abarinda urugo ariko tukanaburinda nk’abarinda ejo hazaza.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne yagaragaje ko kuba umubare munini w’Abanyarwanda ari urubyiruko, bitanga icyizere ko ahazaza h’igihugu hari mu biganza byiza.
Ati “Abagera kuri 75% ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35. Abenshi ntibafite amakuru menshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bari bataravuka. Ni abarinzi b’ahazaza hacu n’ishingiro ry’ubumwe bwacu.”
Yatangaje ko bitashoboka gusubiza amateka inyuma ariko igikomeye cyane ari uko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe.
Yanashimiye ibihugu byasinye amasezerano yo gukumira no guhana Jenoside ndetse bikanayashyira mu mategeko y’ibihugu byabo.
Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kibaye nyuma y’imyaka ibiri n’igice, u Rwanda rufunguye Ambasade yarwo muri Pologne, kibaye kandi nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu Andrzej Duda Perezida wa Pologne yagiriye mu Rwanda muri Gashyantare 2024.
U Rwanda na Pologne bizwiho gufatanya mu bijyanye n’uburezi n’ikoranabuhanga, Politiki, ishoramari n’ibindi.
Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiye tariki 7 Mata 2024, bikazamara iminsi ijana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!