IGIHE

Abanyarwanda n’inshuti zabo muri Burkina Faso bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

0 17-06-2024 - saa 09:57, IGIHE

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena 2024, Abanyarwanda batuye muri Burkina Faso, abayobozi mu nzego zinyuranye za leta, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti; bibutse ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou, muri Hotel Lancaster ku nsangamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka Twiyubaka.’’

Uwari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Burkina Faso, ifite icyicaro Abuja muri Nigeria, Umunyamabanga wa mbere, Nkuriyingoma François, yibukije impamvu u Rwanda n’Abanyarwanda bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Mu kwibuka, duha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira akarengane. Tuzirikana kandi imbaraga z’abarokotse Jenoside babashije kubabarira ababiciye no kubana nabo mu mahoro. Ni umwanya mwiza ku Rwanda n’Abanyarwanda wo gukomeza kwiyemeza gutegura imbere heza hazira amacakubiri na Jenoside.’’

Yakomeje agira ati “Inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gukira ibikomere isaba igihe. Kuri twe, u Rwanda n’Abanyarwanda, twishatsemo ibisubizo bijyanye n’ibibazo byihariye igihugu cyacu cyanyuzemo.”

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abututsi cyabereye muri Burkina Faso, abatanze ubutumwa bose, bagarutse ku bukana Jenoside yakoranwe, banashima ubumwe n’ubwiyunge ndetse b’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu kwiyubaka no kubaka igihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane bw’Akarere b’Abanya-Burkina Faso baba mu mahanga, Karamoko Jean Marie Traore, bwasomwe n’Umujyanama we, Bague Badoun Sidonie, yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye amahanga arebera.

Ati “Jenoside yakoranwe ubunyamaswa bukabije ku Isi. Amahanga ntacyo yakoze ngo ayihagarike, gusa aha turashima Abanyafurika bake bagaragaje ubutwari n’ubumuntu bagatabara abicwaga. Muri aba twavuga Umunya-Senegal Capitaine Mbaye Diagne, wari mu Ngabo za ONU, na we wishwe agerageza gukiza ubuzima bw’abahigwaga.’’

Yakomeje agira ati “Muri iyi myaka mirongo itatu ishize, Abanyarwanda barenze kure imipaka y’amoko n’amacakurubiri. Aha turashima ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda hamwe n’ubuyobozi bwabo bugira u Rwanda rwiza n’urugero twese twakwigiraho.”

Yavuze ko Leta ya Burkina Faso yohereje intumwa i Kigali mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30, kikaba ari ikimenyetso kigaragaza ko bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.

Umuhuzabikorwa w’Agateganyo w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Burkina Faso, Madamu Aissatou Guisse Kaspar unakuriye, yavuze ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batazibagirana kandi anashima ubutwari bw’abayirokots.

Ati “Ntituzigera na rimwe twibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntituzibagirwa kandi ubutwari n’ubudaheranwa bw’Abayirokotse, bo bagaragaje imbaraga n’ubushake bwo kubabarira ababahemukiye, bitanga urumuri n’icyizere mu icuraburindi ry’umwijima ryaranze amateka ya muntu.’’

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Burkina Faso, Maître Fulgence Habiyaremye, yashimiye ubuyobozi bwa Burkina Faso bubaha umwanya buri mwaka wo gutegura igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bukanifatanya na bo mu kwibuka.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyaranzwe kandi no gucana Urumuri rw’Icyizere.

Hatanzwe ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abana bahawe umwanya muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abarimo abihaye Imana
Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, rusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Uyu muhango witabiriwe n'abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n'inshuti zabo
Hacanywe urumuri rw'icyizere mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda bashimiwe ubudaheranwa bagaragaje mu myaka 30 ishize
Iki gikorwa cyahuje abantu batandukanye, barimo Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza