IGIHE

Abanyarwanda batuye muri Amerika bakoze amasengesho yo gusabira igihugu

1 12-02-2019 - saa 20:55, IGIHE

Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatandatu bahuriye mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera no gusabira u Rwanda umugisha.

Aya masengesho azwi nka ‘Rwanda Prayer Banquet’ yabereye mu gace ka Silver Spring muri leta ya Maryland, yitabirwa n’Abanyarwanda batuye muri leta zitandukanye zigize Amerika na Canada ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Insanganyamatsiko ya ‘Rwanda Prayer Banquet’ imaze kuba imyaka 16 yari ijambo riboneka muri Yesaya 40:31 rigira riti “Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Rev. Dr. Charles Mugisha, washinze Umuryango Africa New Life, yagarutse ku kubaho ubuzima bufite intego, asaba abari bahari guhitamo intsinzi n’icyerecyezo gihamye.

Bishop Darlingston Johnson, umwe mu bashumba bakuru mu itorero of Bethel World Outreach Ministries nawe uri mu batanze ubutumwa, yibanze ku nsanganyamatsiko y’aya masengesho aho yasobanuye ko iyo Imana igusubijemo intege nshya aba ari imbaraga zayo iguhaye, kandi uzikoresheje ntacyo utageraho.

Dr. Aisa Kirabo Kacyira wari uhagarariye Madamu Jeannette Kagame muri aya masengesho, yagarutse ku biranga umuyobozi nyawe kandi w’umunyembaraga,

Kacyira yashishikarije Abanyarwanda baba hanze kurushaho kunga ubumwe hagati yabo, ndetse n’igihugu cyabo aricyo u Rwanda.

Antoinette Kanyabutembo watangije aya masengesho yiswe Rwanda Prayer Banquet, na we yashimiye abayitabiriye bose, ndetse abasaba gukomeza kunga ubumwe binyuze mu isengesho, kugira ngo u Rwanda rukomeze rugere ku byiza.

Abanyarwanda batuye muri Amerika n'inshuti z'u Rwanda bahuriye mu masengesho yo gusengera igihugu
Antoinette Kanyabutembo watangije aya masengesho yiswe Rwanda Prayer Banquet yashimye abayitabiriye abasaba gukomeza kuga ubumwe mu isengesho
Aya masengesho yanitabiriwe n'inshuti z'u Rwanda
Dr. Aissa Kirabo Kacyira yasabye Abanyarwanda batuye hanze kurushaho kunga ubumwe hagati yabo
Rev. Dr. Charles Mugisha, washinze Umuryango Africa New Life yatanze ubutumwa buganisha ku kubaho ubuzima bufite icyerecyezo gihamye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
blaise 2019-02-13 01:25:26

Ni byiza turabikunze cyane nibadusabire ku mana dukomeze tugire amahoro,iterambere namahirwe,ariko nabo nibikubite agashyi bakore nkikigega kizajya gifasha nkabatishoboye mu rwanda,kuko turacyafite abakene benshi mu biturage bari munsi yumurongo,Murakoze

Kwamamaza