IGIHE

Umunyarwanda arakekwaho kwica umunya-Canada amuteye ibyuma

4 7-11-2019 - saa 09:20, Habimana James

Polisi mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, yataye muri yombi umunyarwanda witwa Ignace Kayiranga w’imyaka 33, akurikiranweho icyaha cyo kwivugana umunya-Canada witwa Austin Simon.

Polisi yatangaje ko Austin Simon witabye Imana yari umugabo w’imyaka 39, wari ufite abana babiri.

Polisi muri Ottawa ivuga ko ubu bwicanyi bwabaye ku Cyumweru. Kayiranga ngo azakomeza gufungwa kugeza tariki 18 Ugushyingo uyu mwaka ari nabwo azagaragara imbere y’ubutabera.

Polisi yavuze ko aba bagabo bombi bari basanzwe baziranye nk’uko ikinyamakuru CBC cyo muri iki gihugu cyabitangaje.

Naho ikinyamakuru Ottawa Citizen cyo cyavuze ko Kayiranga yigeze gukurikiranwaho ubujura, gukora ibya byitwaje intwaro n’ibindi.

Uretse iki cyaha cy’ubwicanyi, Kayiranga ngo akurikiranweho n’ikindi kirimo icyo gutunga imbunda, kwitwaza ibikoresho bitemewe n’ibindi.

Umuryango wa Simon watangaje ko uyu mugabo witabye Imana, yari umubyeyi mwiza kandi wagiraga umutima ufasha.

Mbere y’uko yitaba Imana, Simon yakoraga akazi ko kubaza mu Mujyi wa Ottawa, nk’uko umwe mu bo mu muryango we witwa Rory Jorstad yabitangaje.

Urupfu rwa Simon rubaye urwa 12 rubaye muri uyu mwaka mu Mujyi wa Ottawa mu buryo bwo kwicwa, rukaba n’urwa kabiri rukozwe mu gihe kitarenze amasaha 24.

Undi muntu w’imyaka 62 yishwe ku wa Gatanu muri uyu Mujyi, hakaba haratawe muri yombi umugore akekwaho kumuhitana.

Simon yakoraga akazi ko kubaza mu Mujyi wa Ottawa,
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
DAT 2019-11-08 22:00:43

Mami rwose rekera gukabya jya utanga igitekerezo ubanje nae kugitekerezaho. Ubwo x ununtu wari afite imyaka 8 yishe nde kko. Ubundi x haraho wabonye bavugako ko kayiranga ari umwe mubakoze cg bakorerewe jenocide. Tujye tubanza gukaraga ururimi mbere yuko dusohora ijambo knd ibyo nibyo umukuru wigihugu cyacu ahora adusaba.

2
Mimi 2019-11-08 00:02:03

Bacumbikira bagaha ubuhungiro abasize bahekuye u Rwanda bagirango abo bishe bo sabantu, umwicanyi ahora arumwicanyi, bihangane.

3
Rwego 2019-11-07 02:32:10

Hanyuma se ibyo bindi mwongeraho ngo ni uwa kangahe wishwe mu masaha angahe ni ibyiki ? Twibaze ukuntu umunyarwanda ageze aho kwica umunyamahanga mu mahanga !!? Birasebeje pe.

4
Inzobere 2019-11-07 01:43:51

Hhhhh!!!!!! Ngaho da!!!

Kwamamaza