Pastor Emmanuel Sitaki Kayinamura uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashishikarije Abanyarwanda baba mu mahanga kurushaho gushora imari mu gihugu cyababyaye, nyuma yo kubona inyungu zabyo.
Kayinamura ni we washinze Umuryango ERM Rwanda ufasha imfubyi, ndetse n’ishuri ry’imyuga rya ERM Hope Vocational Trading Center.
Kayinamura yavuze ko ibikorwa byo gushora imari mu Rwanda yabitangiye mu 1996 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze kubona ko hari abagizwe imfubyi nayo badafite kirengera, atangira afasha imfubyi n’abapfakazi.
Yagize ati “Ubwo twari tuvuye mu bihe by’icuraburindi nk’Abanyarwanda, nka njye nk’Umunyarwanda naravuze nti ‘hari icyo nakora’. Nibwo iyerekwa ryo gutangira umurimo wa ERM wo gufasha watangiye. Twatangiye dufasha abana b’imfubyi n’abapfakazi ariko ngiye hanze nakomeje gushakisha abo twafatanya kugira ngo twubake urubyiruko turuhe ibyo rukeneye kugira ngo narwo rwubake u Rwanda.”
Mu mwaka wa 2008 Kayinamura yaje gushinga ishuri ERM Hope Vaccational Trading Center ry’imyuga, ngo rifashe abana batangiranye muri ERM batabonye ubushobozi bwo kujya kwiga.
Ati “ERM Rwanda nyuma yo gufasha abo bana bari imfubyi badafite ubushobozi, twashinze ishuri ERM Hope Vocational Trading Center kugira ngo rifashe abo bana batabonye ubushobozi bwo kujya kwiga kubaha ubumenyi ngiro kugira ngo babashe kubona imibereho yabo ya muri munsi.”
Kayinamura kandi yashishikarije aba-Diaspora kuza gushora imari mu Rwanda, bakahubaka ibikorwa bitandukanye cyane cyane bibanda kubizafasha urubyiruko kuko ari bo mbaraga z’igihugu.
Uruhare rw’Ishuri ryashinzwe na Kayinamura mu gufasha urubyiruko
Bamwe mu bana bize muri iri shuri ry’ubumenyi ngiro, bagaragaje akamaro ryabagiriye aho bavuga ko ubu byoroheje imibereho yabo ya buri munsi.
Nzayisenga Jean Paul warangije kwiga imyuga ndetse akaba yarabonye akazi muri iryo shuri, avuga ko mbere atabashaga kwituga ariko ubu yitunze kandi afite n’abandi atunze.
Yagize ati “Mu 2018 nibwo natangije kwiga ibijyanye no guteka, ndangije kwiga nagiye gukora muri hoteli ariko bitewe n’ukuntu nitwaye neza hano barampamagaye bampa akazi. Ni ibintu byamfashije cyane kuko ubu imibereho yanjye yarahindutse, nsigaye nigaburira, niyishyurira inzu ndetse mfite n’abandi bantu ntunze.”
Nzayisenga yakomeje ashimira Kayinamura, avuga ko ari imfura cyane ashingiye ku kuba yaremeye kugaruka iwabo kuhateza imbere.
Umuraza Asifiwe wize muri ERM Hope Trading Center muri 2023, na we yashimangiye ko hari icyo bahinduye ku buzima bwe.
Yagize ati “Imibereho yanjye yarahindutse, ubu nishyurira murumuna wanjye ishuri ndetse hari n’ibindi mfasha mu rugo.”
Appolline Mukeshimana, utuye i Masaka mu Karere ka Kicukiro aho iri shuri riherereye, yavuze ko rimaze gufasha umwana we kubona uruhushya rwo gutwara imodoka, ndetse avuga ko hari n’undi mwana we wabonye akazi abikesha ubumenyi yahakuye.
Yagize ati “Mfite umwana wanjye wahize imyuga mu 2022 ijyanye n’ubwubatsi, ni ibintu byamufashije cyane kuko yararangije akajya abona akazi bitewe nuko yabikoraga neza abantu bamuhaga ibiraka ari benshi. Amafaranga yakuyemo muri ako kazi yamufashije gushaka uruhushya rwo gutwara imodoka kuri ubu ararufite afite category ebyiri A, B."
Ishuri ryashinzwe na Kayinamura rimaze kwigamo abarenga 5000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!