IGIHE

U Rwanda mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Indabo mu Buholandi IFTF-2024

0 5-11-2024 - saa 19:41, Karirima A. Ngarambe

U Rwanda rwamuritse indabo z’amoko atandukanye mu imurikagurisha mpuzamahanga ryitwa International Floriculture Trade Fair (IFTF) ribera mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi.

Iri murikagurisha ry’indabo ryatangiye kuva Taliki ya 5 rikazarangira ku ya 7 Ugushyingo 2024, u Rwanda rukaba bibaye inshuro ya 8 rurwitabiriye, mu myaka 14 ritegurwa n’u Buholandi.

Iri murikagurisha ku ruhande rw’u Rwanda ryateguwe na Bella Flowers, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga Bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), k’ubufatanye na Ambadade y’u Rwanda mu Buholandi.

Intego yabo ikaba iyo gushimangira umwihariko w’indabo z’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga, kongera agaciro ku isoko, no gukurura abakiliya bashya.

IFTF ni urubuga rukomeye rwo kumurika amoko y’indabo n’ubuhanga mu kuzitunganya, ndetse no gutanga amahirwe yo kuganira ku buryo bwo kuzamura urwego rw’ubucuruzi bw’indabo ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Ishami ryo guteza imbere amasoko na guhanga udushya muri NAEB, Janet Basiima, yavuze ko “IFTC ni amahirwe akomeye ku Rwanda yo kugirana umubano n’abaguzi baturutse mu bice bitandukanye by’isi, ni mahirwe yo guteza imbere isoko ryacu ku rwego mpuzamahanga no kumenyekanisha ubwiza bw’indabo z’u Rwanda.”

Gedion Demissie, Umujyanama Mukuru muri Bella Flowers, na we yunze mu rye avuga ko IFTF ari urubuga rwiza rwo gushimangira umubano n’abakiliya bashya bo mu Burayi na Aziya, hagamijwe gutuma indabo z’u Rwanda zibona umwanya uhambaye ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Intego yacu ni ugutuma indabo za roza z’u Rwanda ziba ikimenyetso cy’ubwiza ku isoko mpuzamahanga ry’indabo. Dushyigikira ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage bacu, bityo tukubaka icyitegererezo mu kohereza ibicuruzwa bishobora kuzamura isura y’u Rwanda nk’igihugu kirengera ibidukikije kandi gishishikajwe no guhanga udushya mu buhinzi,”

“Abakunzi b’indabo ku Isi bashobora kwishimira indabo za roza z’ubwiza buhebuje kandi zirambye zera mu Rwanda, zishyigikiwe n’abahanga bafite icyerekezo gishingiye ku ndangagaciro z’u Rwanda zirimo ubwiza, ubunyangamugayo no kurengera ibidukikije.”

Imibare ya NAEB ku bijyanye n’ubuhinzi bw’indabo mu Rwanda igaragaza ko uduti tw’indabo z’amaroza miliyoni zirenga 23, hamwe n’utw’indabo z’impeshyi miliyoni zirenga umunani twoherejwe hanze y’u Rwanda mu 2022-2023, twinjiza miliyoni 4,5$. Ni mu gihe kandi 98% by’izi ndabo zose zajyanwaga mu Buholandi, n’andi masoko ari kwaguka mu bihugu bya Australia n’u Bwongereza.

Imibare igaragaza ko ubuhinzi bw’indabo bwinjiza amafaranga menshi mu gihugu kuko mu myaka itanu ishize bwinjije asaga 6.853.000$.

Ubuhinzi bw’indabo, imbuto n’imboga bwinjirije u Rwanda asaga miliyoni 42,862,494 $ mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/22 mu gihe indabo zonyine zinjije 6,854,822 $.

Mu myaka 10 ishize, ubuhinzi bw’indabo bwashyizwe mu byihutirwa n’u Rwanda nk’urwego rw’ingenzi mu byoherezwa mu mahanga. Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ahantu hihariye kandi igira ishoramari rikomeye mu kubaka ibikorwaremezo bifasha iterambere ry’uru rwego.

Nubwo uru rwego rukiri gutera imbere, hari abashoramari bamaze kugera ku ntsinzi mu buhinzi no kohereza hanze amaroza z’ubwoko buciriritse n’indabo z’ibihe by’izuba zoherezwa mu masoko y’u Burayi n’ahandi ku isi.

Kubera ikirere cyiza cy’u Rwanda indabo z’amaroza zishobora kwera mu gihe cyose cy’umwaka.

Kugeza ubu ubuhinzi bw’amaroza mu Rwanda buhinze ku butaka bungana na hegitari 100, bukaba ari ubwa Leta y’u Rwanda bukorerwaho na Bella Flowers Ltd. muri ubwo butaka, hegitari 55 zihingwaho amaroza mu mazu yihariye (greenhouses). Bella Flowers ifite gahunda yo kwagura aho yihingira amaroza ku butaka bungana na hegitari 64, mu gihe hegitari 36 zizakora nk’ibikorwaremezo bizatuma izo hegitari 100 zose zikoreshwa neza.

Umusaruro w’indabo z’amaroza w’imyaka yose wiganjemo indabo zibarirwa muri miliyoni 75, bivuze ko haboneka indabo miliyoni 1.4 buri cyumweru. Ururabo rumwe rw’iroza rureshya na santimetero 4.2, kandi igihe roza zimara mu gikari (vase life) ni iminsi 12-14.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza