Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yatangaje ko u Rwanda rwavuye ahakomeye mu myaka 30 ishize, igihe rwari rwarasenyutse ariko FPR Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi yashyize imbere ubumwe n’iterambere ritagira uwo riheza.
Yabigarutseho kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Ni ibirori byatangiranye n’umukino usoza irushanwa ryo kwibohora, uhuza urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Midlands na Londres, ikipe ya Londres itsindwa ibitego 2-1.
Amb Busingye yatangaje ko imyaka 30 ya nyuma y’ubukoloni u Rwanda rwayobowe n’ubutegetsi bwashyiraga imbere amacakubiri n’urwango byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabwiye urubyiruko ko FPR Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside, yubatse igihugu ihereye kuri zeru ariko nyuma y’imyaka 30 hakaba hamaze kugerwa kuri byinshi.
Amb Busingye yanashimiye ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda bakoze urugendo rurerure bakitabira amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite yabaye ku wa 14 Nyakanga 2024.
Ati “Uyu munsi ntitwishimira gusa ukwibohora, ahubwo ni ubudaheranwa no kwiyemeza bituranga nk’Abanyarwanda. Imbaraga zanyu n’ukwitanga byagize uruhare mu kubaka u Rwanda ruduteye ishema none. Nanezerejwe no kubabona mwese muza kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite aheruka. Ibi bigaragaza ko umusanzu wacu mu kubaka ahazaza heza twifuza ndetse n’abo twifuza ko batuyobora muri urwo rugendo.”
Yasabye abantu bose gukomera ku bumwe bakazaburaga urubyiruko, na rwo rukazaba mu gihugu giha amahirwe angana abagikomokamo bose.
Ati “Dukomeza gushimangira ubumwe kuko tuzi ikibi cy’amacakubiri n’urwango. Mu Rwanda nta muntu ukirangwa n’ubwoko, nta wimwa serivisi, amahirwe cyangwa ngo yamburwe uburenganzira bwe kubera ubwoko. Ubunyarwanda bwacu ni ingenzi mu kunga ubumwe bituganisha ku Rwanda twifuza. Tugomba gukora ku buryo abakiri bato baba Abanyarwanda beza tuzaraga iguhugu kibereye abana bacyo.”
Amb Busingye yagaragarije Abanyarwanda ko urugendo rwo kubaka igihugu rugomba gukomeza, bagatekereza ku ishoramari bashobora gukora ryerekeza mu gihugu cyababyaye.
Ibirori byo kwibohora30 byitabiriwe n’abarenga 1000 barimo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!