IGIHE

U Buholandi: Abanyarwanda n’inshuti bizihije Umunsi wo Kwibohora

0 6-07-2024 - saa 23:45, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda batuye mu Buholandi n’inshuti zabo, bahuriye mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rwibohoye, yari ifite intego igira iti "urugendo rw’u Rwanda rurakomeje".

Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa La Haye, ku wa 4 Nyakanga 2024, giteguwe na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, aho kitabiriwe n’abagera ku 150 barimo Abadiplomate batandukanye, abahagarariye Guverinoma y’u Buholandi, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, abayobozi b’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Mbere muri Ambadade, Jean Hugues Mukama, yashimiye abaje kwifatanya nabo mu kwizihiza iyo sabukuru, avuga ko ari umunsi wo kongera gusubiza amaso inyuma aho igihugu cyavuye mu myaka 30 ishize, ubwo cyari cyarashwanyaguritse, kikaba cyarongeye kwiyubaka mu buryo bugaragarira bose.

Ati "Ni umunsi w’amateka uduha umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho igihugu cyacu cyavuye ari na ko duharanira gusigasira ibyagezweho kandi tunatera ikirenge mu cy’abatubanjirije bamennye amaraso yabo kugira ngo tube dufite igihugu twese twisangamo kandi twibonamo."

Mukama yabwiye kandi urubyiruko ko igihe cyo gukorera igihugu no kukirengera ari none, kandi ko rudakwiye guteshuka ku nshingano zo guhangana n’abashaka guhangabanya igihugu, mu nzira kihaye y’iterambere.

Mukama kandi yakomeje agaragariza abari aho ibyo u Rwanda rwagezeho mu rugendo rwo kwiyubaka mu myaka 30 ishize, yerekana uburyo cyahamije umubano n’andi mahanga, uko kigira uruhare runini mu kohereza abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino n’ibindi.

Ni igikorwa cyari kitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Umunyamabanga wa Mbere muri Ambadade, Jean Hugues Mukama, yasabye urubyiruko gutanga imbaraga zarwo rukubaka igihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza