Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko mu myaka irenga itatu yamaze ahagarariye u Rwanda mu Buholandi, hakozwe byinshi mu gutuma igihugu kigirana umubano mwiza n’ibindi bihugu, ahamya ko yabifashijwemo n’umuryango mugari w’Abanyarwanda bahatuye.
Yabigarutseho ku wa 27 Nyakanga 2024 ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Buholandi bafataga umwanya wo kumusezeraho no kumwifuriza imirimo myiza mu nshingano nshya yatangiye.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yabwiye IGIHE ko mu myaka itatu n’amezi arindwi yamaze ahagarariye u Rwanda mu Buholandi, Latvia, Lithuania na Estonia hari byinshi byakozwe afatanyije n’itsinda rigari bari kumwe.
Ati “Twabashije gukomeza guteza imbere umubano w’u Rwanda muri ibyo bihugu twari dushinzwe, ndetse na diaspora nyarwanda yo mu Buholandi dufatanyije twageze kuri byinshi.”
Yahamije ko inshingano nshya yahawe yiteguye kuzisohoza neza ndetse afite imbaraga zo gukomeza gufasha u Rwanda kubana neza n’ibindi bihugu.
Ati “Numva mfite ingufu n’ubushake ngo nkomeze nteze imbere umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’amahanga. Ni byiza ko Abanyarwanda baje hano kunsezera kuko twabanye neza kandi twageze kuri byinshi.”
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Buholandi, Ndabarasa Claude, yashimiye Abanyarwanda baje ari benshi kwizihiza uyu munsi bahariye gusabana na Minisitiri Amb. Nduhungirihe, bamushimira ko yababereye umuyobozi mwiza igihe cyose bamaranye.
Rutazihana Joseph wari uhagarariye Perezida wa IBUKA mu Buholandi, yavuze ko bishimiye intambwe yatewe yo kugira Urwibutso rwa Jenoside mu Buholandi mu gihe mbere byari byarananiranye.
Ati”Tuzahora tugushimira kuko usize ugize uruhare mu kudufasha cyane kubona Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Buholandi, byari byarananiranye uje ubigeraho.”
Gakuba Emma uhagarariye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye n’abiga mu Buholandi, yashimye Minisitiri Nduhungirehe uburyo babanye mu bikorwa by’uyu muryango, bajya inama ndetse akabaha umwanya mu gihe cyose yabaga akenewe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!