Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Berlin na Kaiserslautern mu Budage, bahuriye mu gikorwa kigamije kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda, banagaragaza ko biteguye gutora Umukandida Paul Kagame watanzwe n’uwo muryango ndetse bagatora n’abadepite batanzwe na wo.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 6 Nyakanga 2024, cyitabirwa n’abahagarariye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri iyo mijyi, ndetse n’Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage, Gildas Mukunde.
Mu ijambo rye, Gildas Mukunde yibukije abitabiriye icyo gikorwa ibizagenderwaho ngo amatora agende neza, ndetse n’ibindi byose biyerekeyeho birimo amatariki y’igihe amatora azabera, aho bazatorera n’ibindi birimo impamvu bakwiye gutora.
Ati ‘‘gutora Umukandida wacu Paul Kagame, ni ugukomeza ibyiza yatugejejeho kandi ni ukureba kure kuko tuzi aho tuvuye n’aho atugejeje mu iterambere, mu mibereho myiza y’abaturage, umutekano n’ibindi.’’
Icyo gikorwa kandi cyaranzwe n’ubusabane mu ndirimbo zitandukanye zo kwamamaza umukandida Paul kagame wa FPR Inkotanyi, zahimbwe n’abahanzi batandukanye b’Abanyarwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!