Abanyarwanda batuye mu Bubiligi basabanye n’inshuti zabo mu kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 30.
Ni umunsi waranzwe n’ibyishimo by’ubusabane n’ibiganiro byatanzwe na Ambasaderi Igor César uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ufite icyicaro i Bruxelles mu Bubiligi, akaba na Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Budage, André Bucyana Charge d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi na Marie-Jeanne Gatera wari uhagarariye diaspora nyarwanda mu Bubiligi.
Ni igikorwa cyitabiriwe kandi n’abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga batandukanye.
Uyu muhango wasusurukijwe n’abahanzi barimo Itorero Irebero, abana n’abatoza b’Itetero.
Mu ijambo rye, Charge d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana, yavuze ko “uyu munsi turizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 30, itariki ikomeye mu mateka yo kongera kuvuka bundi bushya ku Gihugu cyacu u Rwanda no kwigira ku Banyarwanda aho bari hose.”
“Muri iki gikorwa ntabwo twibuka ko twibohoye gusa ahubwo turibuka tunashima ababitugejejeho bikaba impamo. Ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma tukareba aho tuvuye muri iyi myaka 30 u Rwanda rumaze rwiyubaka, amajyambere tumaze kugeraho, umutekano dufite, n’ubukungu ubuyobozi bwacu bukomeje kutugezaho mu cyerekezo 2050.”
André Bucyana yakomeje ashima abagize uruhare mu kwibohora k’u Rwanda.
Ati “Tariki ya 4 Nyakanga 1994 nibwo FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yakorwaga na Guverinoma yayiteguye ikayishyira mu bikorwa, niyo mpamvu dushima cyane abasore n’inkumi, abagore n’abagabo bitanze ku kiguzi icyo aricyo cyose ngo barohore u Rwanda. Ni umwanya mwiza kandi wo gushimira ubuyobozi bwacu, ku isonga Perezida Paul Kagame wadufashije kugera aho tugeze aha.”
Mu ijambo rye, Ambasaderi Igor César yavuze ko Tariki 4 Nyakanga, ifite kinini ivuze mu buzima bw’Abanyarwanda.
Ati “Nishimiye kuba ndi kumwe namwe hano, tugafatanya kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 30. Tariki ya 4 Nyakanga 1994 ntabwo ari ihagarikwa gusa rya jenoside yakorewe Abatusi, ahubwo ni uguhagarika burundu ivangura ryose ryabayeho ku Banyarwanda bose rirenze ubwenge bwa muntu.”
“Nihereyeho ndi umwe mu babaye mu buhunzi mu mahanga, sinshidikanya ko bamwe muri mwe dusangiye ayo mateka yo kuba mutari mufite uburenganzira ku gihugu cyanyu u Rwanda, ari nayo ntandaro yo kubohora u Rwanda. Abayobozi bacu bafashe iya mbere babicishije muri FPR Inkotanyi babohora u Rwanda aho Isi yose yareberaga, bongera kuduha icyizere cyo kubaho kandi neza no kugumana agaciro kacu.”
Yakomeje avuga ko “kubera ibibazo twaciyemo twishatsemo ibisubizo bitubereye bijyanye n’ubunararibonye bwacu, duhera mu kureba ibitaragenze neza mu bihe byashize ngo bitazongera. Aha rero niho hari ipfundo ry’ukwibohora kwacu nk’abanyarwanda. Kuva kera batuwiraga ko u Rwanda ari agahugu gato, Abanyarwanda twese tutabanamo, ariko ubu turagendera kuri politiki idasubiza inyuma uwo ariwe wese mu Rwanda. Aho kubona umuturage nk’ikibazo ahubwo akabonwa nk’ingirakamaro mu bikorwa byose by’igihugu.”
“U Rwanda rukomeje kuba igihugu giha buri wese amahirwe, jye ubabwira ibi navuye mu muryango wari impunzi ariko uyu munsi nishimiye kuba mpagarariye igihugu cyanjye mu mahanga.”
Ambasaderi Igor César Yagaragaje ko nyuma y’amateka mabi yaranze u Rwanda, ubu ari igihugu kimaze kugera kuri byinshi ku rwego rw’umugabane.
Ati “Ubu u Rwanda ni igihugu kiza muri bitanu mu kubungabunga amahoro ku Isi, tukaba kandi igihugu cya kabiri nyuma ya Afurika y’Epfo mu kwakira inama mpuzamahanga muri Afurika, uyu munsi umuntu wese aho yaba ari ku Isi yafata indege agahabwa visa ageze ku kibuga cy’indege i Kigali. Impunzi ziturutse hirya no hino ziraza zigahabwa uburyo bwo gufungura ibikorwa mu gihugu, ubu u Rwanda ni umufatanyabikorwa n’ibindi bihugu by’Isi mu kubona ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi muri rusange.”
Marie-Jeanne Gatera wari uhagarariye Diaspora nyarwanda mu Bubiligi yagarutse cyane ku iterambere u Rwanda rugezeho, yerekana n’imbaraga abatuye mu mahanga cyane urubyiruko bashyira mu gufatanya n’abari mu gihugu mu bikorwa bitandukanye, ashimira n’abaje kubafasha mu kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 30.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!