Abanyarwanda batuye muri Suède n’inshuti zabo, bizihije isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, banishimira ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye tariki 14-15 Nyakanga 2024.
Ku mugoroba wa tariki ya 20 Nyakanga 2024, Abanyarwanda batuye n’abakorera muri Suède bagera kuri 150 n’inshuti zabo bahuriye mu biganiro bisobanura aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, n’amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Suède, Karara Jean Noel yasobanuye ko kwizihiza umunsi wo kwibohora byibutsa Abanyarwanda ko basubijwe uburenganzira mu gihugu cyabo nyuma yo kumara imyaka myinshi mu buhunzi.
Ati “Jenoside twagize igahagarikwa na RPF Inkoranyi irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, ni ukuri kutapfa kwumvwa na buri wese, ikaba ari yo mpamvu ibyavuye mu matora bifite igisobanuro cyoroshye ku Banyarwanda ariko abigiza nkana n’abadatekereza ku mateka yacu babibona ukundi.”
Kibukayire wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda akiri muto, na we yashimiye RPF Inkotanyi na Perezida Kagame, kandi aha icyubahiro ababuze ubuzima barwanirira igihugu.
Ambasaderi Gashumba Diane yashimye Abanyarwanda bo mu bihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru uko bitwaye mu matora, agakorwa mu mutuzo kandi bagatora neza.
Yasobanuye intsinzi ya Perezida Kagame na RPF ishimangira umutekano, uburenganzira bwa buri wese ku byiza by’igihugu, uburinganire, iterambere n’ibindi byiza Perezida Kagame yagejeje ku Rwanda.
Yasabye Abanyarwanda kongera imbaraga mu kugira uruhare muri gahunda z’igihugu no gukomeza kugaragaza isura nziza y’igihugu cyababyaye.
Mu matora ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize amajwi 99,18% mu gihe Umuryango FPR Inkotanyi wagize amajwi 68.83%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!