IGIHE

Singapore: Abanyarwanda barangije muri Kaminuza ya NTU bahawe ibihembo by’indashyikirwa

0 4-09-2024 - saa 08:09, IGIHE

Abanyarwanda batatu basoje amasomo ya Masters muri Kaminuza na Nanyang Technological University muri Singapore, buri umwe yagenewe igihembo kizwi nka Academic Excellence Award, gihabwa abanyeshuri bahize abandi.

Evariste Vuguziga, Bienvenu Kaboba Ndayambaje na Simeon Rukundo, bose bafite imyaka 27, muri Kanama uyu mwaka basoje amasomo y’icyiciro cya Masters muri porogaramu ya Smart Manufacturing mu ishuri rya Kaminuza ya NTU ibijyanye n’ubuhanga mu by’isanzure no gukanika imashini.

Uko ari batatu, bagize itsinda ry’abanyeshuri 10 batsindiye buruse zo kwiga muri Kaminuza ya NTU, ku bw’amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iyi kaminuza.

Aya masezerano ni umusaruro w’urugendo Perezida Kagame yagiriye muri Singapore muri Nzeri 2022. Icyo gihe yahaye abanyeshuri biga muri NTU ikiganiro kizwi nka Majulah Lecture anaganira na bo ku ngingo zitandukanye.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza