Uruganda Kinazi Cassava Plant, rwamurikiye Abanyarwanda bitabiriye igikorwa cya ‘Rwanda Convention 2025’ i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyo rukora.
Rwanda Convention ni igikorwa gihuriza hamwe abayobozi b’igihugu, Abanyarwanda batuye muri Amerika, ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Abayobozi bitabira iki gikorwa bagira umwanya wo kuganiriza aba Banyarwanda gahunda zitandukanye z’imbere mu gihugu, ndetse nabo bakabagezaho ibibazo n’ibyifuzo bitandukanye bafite.
Rwanda Convention kandi yitabirwa n’ibigo by’ubucuruzi n’inganda biturutse mu Rwanda, bigamije kumenyekanisha ibyo bikora no kwagura amasoko. By’umwihariko iy’uyu mwaka yahuriranye no kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31.
Uruganda rutunganya ifu y’ubugari rwa Kinazi ni rumwe mu zitabiriye Rwanda Convention y’uyu mwaka.
Mu kiganiro Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Kinazi cassava plant Ltd, Ann Christin yagiranye na IGIHE, yavuze ko bitabiriye iki gikorwa kugira ngo bifatanye n’abandi Banyarwanda mu kwizihiza imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ati “Kinazi yafashe umwanzuro wo kwitabira Rwanda Convention 2025 mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyarwanda batuye i Dallas ndetse n’abandi bari buturuke hirya no hino mu gihugu tuje kwizihiza iminsi 31 tumaze twibohoye”.
Yakomeje avuga ko iki gikorwa kandi bagikoresheje nk’amahirwe yo kumenyekanisha ibyo bakora ku Banyarwanda baba muri Amerika, cyane ko bashyizeho igabanyirizwa ry’ibiciro ku babarangurira baba muri iki gihugu.
Ati “Icyo twiteze muri iki gikorwa, icya mbere ni uguhura n’abakiliya bacu batandukanye, kubamenyesha iryo gabanyirizwa tubafitiye ndetse no kumenyesha abandi bifuza kuduhagararira muri aka karere kugira ngo tubamenyeshe ibyiza by’ibicuruzwa byacu cyane cyane ko bisanzwe bicuruzwa muri Amerika”.
Uruganda rwa Kinazi kandi rwashishikarije abandi bashoramari kugira uruhare mu iterambere ry’inganda zo mu gihugu, no kubaka umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bo mu mahanga.
Nyambo Liliane washinze ikigo Inyambo African Market gikorera ubucuruzi bw’ibiribwa bikomoka muri Afurika muri Amerika, yavuze ko ubugari bwa Kinazi bukunzwe muri iki gihugu.
Ati “Ntabwo tumaze igihe kinini dukora ubu bucuruzi, uyu ni umwaka wa kabiri ariko buragenda. Ifu ya Kinazi ihagaze neza ku isoko kuko ntabwo hari abantu benshi bakora ishobora guhangana nayo, n’abagerageje kuyigana abakiliya bahita babitubwira.”
Yakomeje avuga ko Rwanda Convention yatumye “ifu ya Kinazi imenyekana ku isoko ku bantu batari bayizi kuko bayimenye kirushaho. Ni ifu nziza turayikunda nk’Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’abanyamahanga twarayibakundishije, Abanya-Uganda, Abanya-Kenya n’Abanye-Congo.”
Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant (KCP) ni rwo rukumbi rutunganya imyumbati ikavamo ifu mu buryo butari gakondo mu Rwanda.
Imirimo yo gutunganya imyumbati mu ruganda rwa Kinazi yahaye akazi abarenga 100 bakora imbere mu ruganda, ifasha abahinzi b’imyumbati kubona isoko rifatika ry’umusaruro wabo.
Uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 z’imyumbati ku munsi zikavamo toni 30 z’ifu y’ubugari. Rufite abakozi 125 barimo abakora buri munsi n’abandi bakora basimburana bitewe n’imiterere y’akazi.
Rwanda Convention yaherukaga kuba mu myaka itandatu ishize. Iri kubera muri Irving Convention Center i Dallas kuva ku wa 4-6 Nyakanga 2025.
Ni iminsi itatu ifite igisobanuro gikomeye ku Banyarwanda kuko izahuriza hamwe ibikorwa birimo ibishingiye ku muco gakondo w’u Rwanda, gusabana no kurebera hamwe umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!