IGIHE

Rosemary Mbabazi yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Liberia

0 18-07-2024 - saa 10:09, IGIHE

Kuri uyu wa Gatatu, Rosemary Mbabazi yatanze impapuro zo guhagarira u Rwanda nka Ambasaderi muri Liberia.

Ni umwanya azafatanya no kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana aho asanzwe afite icyicaro.

Mu butumwa yashyize kuri X, Rosemary Mbabazi yavuze ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri Liberia.

Ati “Byari iby’agaciro gutanga impapuro zo guhagararira igihugu cyanjye kuri Nyakubahwa Joseph Nyuma Boakai, Perezida wa Liberia nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Liberia ufite icyicaro i Accra.”

U Rwanda na Liberia bisanganywe umubano mwiza mu ngeri nyinshi haba mu bijyanye na politiki cyane cyane mu bufatanye hagati y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi, uburezi aho amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda usangamo abanyeshuri baturutse muri Liberia n’ibindi.

Ni ibihugu kandi bijya guhuza amateka kuko Liberia yazahajwe n’intambara mu myaka ya 1990 ikangiza byinshi mu gihe u Rwanda rwashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.

Mbabazi ubwo yashyikirizaga Perezida Boakai impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Liberia
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza