IGIHE

Pologne: Amb Shyaka yahaye urubyiruko umukoro

0 24-11-2021 - saa 12:48, Karirima A. Ngarambe

Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase, yahamagariye Abanyarwanda baba muri iki gihugu by’umwihariko urubyiruko guharanira ibibateza imbere ariko bitabibagije igihugu cyabo.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu biganiro byamuhuje n’abahagarariye Abanyarwanda muri Pologne ku wa 20 Ugushyingo 2021.

Pologne ituwemo n’Abanyarwanda bari hagati ya 1500 na 1800 barimo abanyeshuri n’abariyo ku mpamvu z’akazi.

Amb Prof Shyaka yabagaragarije ko atewe ishema n’icyizere Perezida wa Republika yamugiriye cyo kumushinga guhagararira u Rwanda muri Pologne, ashima ibyo Abanyarwanda baba muri iki gihugu bamaze kugeraho ndetse abizeza ubufatanye.

Yasabye abanyeshuri kwigana umwete, gukomeza kwihesha agaciro birinda ingeso mbi kandi bagakomera ku bumwe bwabo nk’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ubudasa bwacu bugaragarira mu myifatire n’imigirire nk’Abanyarwanda kuko n’umushoramari usibye amahirwe aza akurikiye ariko akururwa cyane n’umuco w’abo asanze bityo akumva atekanye kuko yizeye abantu ashyiriye iyo mari ye.”

Yabibukije ko nta kintu na kimwe gikwiriye kubibagiza igihugu cyabo, ko bakwiriye gukora byose batekereza u Rwanda n’icyaruteza imbere.

Umuyobozi wa Diaspora ya Pologne (RCA Poland), Allan Nyombayire yijeje ubufatanye mu mirimo yose Ambasade izaba ifite ndetse ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Abitabiriye ibi biganiro bijeje Ambasaderi ko bagiye gushyira imbaraga mu gutunganya inshingano zabo zo guhuza Abanyarwanda na bo basaba ambasade ko yabafasha mu bikorwa birimo kugira itorero nyarwanda, gutegura ibirori ndangamuco, gushyiraho urwego rw’abikorera b’abanyarwanda muri Pologne ndetse n’urubuga rw’amakuru rufasha cyane cyane abashya bajyayo bataramenya iki gihugu.

Mu cyumweru gishize Pologne yageneye u Rwanda inkingo ibihumbi 300 zashyikirijwe Amb Prof. Shyaka mu rwego rwo kwunganira mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyazahaje isi muri rusange.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Pologne, Shyaka Anastase mu biganiro n'abahagarariye diaspora nyarwanda muri iki gihugu
Amb. Shyaka yasabye urubyiruko gushaka ibibateza imbere ariko bagakomeza kuzirikana igihugu cyababyaye
Ihuriro ry'abanyarwanda baba muri Pologne ryijeje Ambasaderi Prof. Shyaka ubufatanye mu bikorwa byose

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza