Nyanza: Dutemberane Guest House Gira Impuhwe yashinzwe na Mukarugwiza (AMAFOTO)
0
1-07-2024 - saa 20:28, Karirima A. Ngarambe
Mu rwego rwo kwerekana uruhare rw’Abanyarwanda baba muri Diaspora baza gukora imishinga itandukanye mu gihugu kavukire bafatanya n’ubuyobozi guteza imbere ibikorwa remezo muri iyi myaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, IGIHE yasuye ibikorwa bitandukanye mu Karere ka Nyanza, byubatswe na Mukarugwiza Drocelle utuye mu Budage.
Bimwe mu bikorwa yubatse i Gihisi mu Karere ka Nyanza, umurenge wa Busasamana birimo ikigo cy’amashuri abanza yise Gira Impuhwe Primary School, mu bindi bikorwa ahafite ni ikibanza kinini kirimo Guest House Gira Impuhwe, yakira abasura ako Karere.
Iyi Guest House igizwe n’ubusitani bwiza, amazu arimo ibyumba byo kuruhukiramo, n’aho gukorera inama n’ibindi bitandukanye.
Aha hantu iyo uhageze wifuza kuhaguma kubera ubwiza kimeza, ibiti byiza, kubyuka wumva inyoni zikuririmbira, umutuzo, gufungura ibiribwa bivuye munsi y’urugo nk’uko babivuga mu Kinyarwanda, ukagira n’umwanya wo kujya mu nka nziza, ukanywa amata meza, cyangwa ikindi wifuza muri Nyanza.
Mukarugwiza yavuze ko batangiye kuhakorera mu 1990 we n’umugabo we n’abana babo, bahakorera ibikorwa bitandukanye.
“Ubu tukaba twarahahinduyemo Guest House Gira Impuhwe, twifuza ko yagira uruhare mu gukomeza gufasha abo dufasha barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’amashuri y’abana agakomeza gufashwa birushijeho.”
Mukarugwiza yasabye Abanyarwanda bandi baba mu mahanga, n’abatuye hirya no hino mu gihugu kuba bahasura aho baba bitegeye imisozi ya Mwima na Mushirarungu...
Kurukira ikiganiro cyihariye dutambagira Guest House Gira Impuhwe:
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yatemberezwaga muri Guest House Gira Impuhwe
Imwe mu nyubako za Guest House Gira Impuhwe uko igaragara ukinjira
Inyubako ya Gira Impuhwe Guest House iberamo inama n'ibindi bikorwa, ifite umwihariko w'igisenge cya kinyarwanda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!