IGIHE

U Bwongereza: Imyirondoro y’umusore w’Umunyarwanda ushinjwa kwica abana batatu yashyizwe hanze

0 2-08-2024 - saa 13:12, Mugisha Christian

Ku wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024 ni bwo Polisi yo mu Mujyi wa Merseyside mu Bwongereza, yahamagariwe gutanga ubutabazi mu gace ka Southport muri uwo mujyi, aho yageze igasanga abantu benshi biganjemo abana bakomeretse bikomeye.

Bivugwa ko muri icyo gitondo, abana bari bitabiriye ibirori ku ishuri ryigisha kubyina muri ako gace, nyuma hakaza kwinjira undi muntu wari ufite icyuma agatangira gusagarira abari bari aho.

Polisi yo mu Mujyi wa Merseyside, yatangaje ko uyu muntu yishe abana batatu b’abakobwa nyuma yo kubatera ibyuma, n’abandi babiri bakuru bagakomereka, ikavuga ko “bashobora kuba barakomeretse bagerageza gutabara abana bari bari gusagarirwa.”

Umuyobozi wa Polisi yo mu Mujyi wa Merseyside, Constable Serena Kennedy, yavuze ko “Abana icyenda bakomeretse, mu gihe ubuzima bw’abandi batandatu buri mu kaga. Abakomeretse bose byaturutse ku guterwa ibyuma. Abantu bakuru na bo bakomeretse bikabije.”

Yakomeje avuga ko umusore w’imyaka 17 y’amavuko, ukomoka muri Lancashire wavukiye muri Cardiff, yahise atabwa muri yombi, akekwaho ibyaha by’ubwicanyi.

Ku wa Kane tariki ya 01 Kanama 2024, iyi Polisi yatangaje ko umusore wari utuye mu mujyi wa Banks n’umuryango we, akurikiranyweho icyaha cyo kwica Bebe King, Elsie Dot Stancombe na Alice Dasilva Aguiar no kugerageza kwica abandi 10.

Ikinyamakuru cya Politics mu Bwongereza kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa X, cyatangaje ko uyu musore, yitwa Rudakubana Axel, akaba yaravutse tariki ya 07 Kanama 2006, bivuze ko azuzuza imyaka 18 y’amavuko ku wa Gatatu w’icyuweru gitaha.

Rudakubana, yavukiye mu Bwongereza muri Cardiff, ariko akaba avuka ku mubyeyi w’Umunyarwanda Alphonse Rudakubana, wahimukiye mu 2002 nk’uko ikinyamakuru cyo muri Southport, cyabitangaje.

Uyu musore nta makuru menshi amugaragaraho, dore ko atanajyaga akoresha imbuga nkoranyambaga, ndetse n’abaturanyi bakaba batangaje ko batakundaga kumubona, kuko hari n’uwatangaje ko baturanye imyaka 20 ariko ataramuca iryera.

Batangaje ko uwo babonaga cyane ari se w’uyu musore, mu gihe ngo nyina umubyara we yamaraga igihe kinini mu rugo.

Ubwo bari bagituye muri Cardiff, ngo Rudakubana yajyaga aherekeza se, igihe yabaga agiye kwiga amasomo ya karate, nk’uko Sensei Chico Mbakwe yabivuze.

Uyu musore yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane, aho yashinjiwe ibyaha byo kwica abana batatu no gushaka kwica abandi 10. Ubwo yinjiraga mu rukiko yagaragaye amwenyura, umwanya wose yamazemo yari apfutse isura ye.

Imyirondoro ye yamenyekanye nyuma y’uko umucamanza Andrew Menary, yatesheje agaciro ubusabe bwo kuyihisha nyuma y’ubusabe bw’itangazamakuru. Axel Rudakubana, afungiye muri gereza y’abana.

Axel Rudakubana (upfutse mu maso), arashinjwa kwica abana batatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza