IGIHE

Liège: Abayobozi b’u Bubiligi banze kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

0 13-04-2025 - saa 18:35, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho nta muyobozi n’umwe uhagarariye uwo mujyi cyangwa igihugu wagiye kwifatanya na bo nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Igikorwa cyo kwibuka muri Liège cyabaye ku wa 12 Mata 2024, kibera ahitwa Par d’Avroy, aho cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo. Cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Mujyi wa Liège (URGT).

Uwari uhagarariye umuryango witwa “Les Territoires de la Memoire”, Michael Bisschops, yifashishije amagambo yavuzwe n’uwitwa Primo Levi, agaragaza ko “iyo ikiremwa muntu cyirengagije akababaro k’abandi, ikibi gishobora kongera kuba”.

Yasobanuye ko ibyo byerekana uburyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bidashingiye gusa ku kwibuka amateka, ahubwo binasobanuye kubaka imbere hazira Jenoside.

Yagaragaje ko ubu imyaka ibaye 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe kandi ko ingaruka zayo zigihari cyane cyane ku bayirokotse, bityo ko bakwiye kwitabwaho kandi bagategwa amatwi kuko ari ugusigasira ukuri kw’ayo mateka mabi, kandi ko kutabikora gutyo ari uguha icyuho ibinyoma n’urundi rwango rwabyara ikindi kibi.

Aho ni ho yahereye ahamagarira imiryango yose na Leta z’ibihugu guha agaciro kwibuka kuko Jenoside no gukora ibikorwa byo kuyirwanya atari ikintu cyo gucecekwa cyangwa ikintu kireba abantu bamwe.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi si amateka ari kure yacu ahubwo ni ikintu gifite icyo kivuze kuri twese.”

Umuyobozi wa URGT, Ikiraziboro Anne Marie, yashimangiye ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa kireba inyokomuntu muri rusange, bityo ko hakwiye kubaho gukomeza kugaragaza ukuri kwayo hagamijwe kubaka ejo hazaza hazira indi Jenoside.

Abayobozi b’u Bubiligi ntibitabiriye

Ikirizaboro yavuze ko ubuyobozi bwa Liège bwanze kwifatanya na bo ngo kuko bishingiye ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatumye u Rwanda n’u Bubiligi bicana umubano.

Yakomeje yibaza niba imvugo “ntibizongere kubaho” isubirwamo kenshi ifite agaciro nk’uko ivugwa cyangwa hamwe yaratangiye kwibagirana kandi ko ibyo ari amahano.

Yavuze u Bubiligi bwitwaje impamvu za politiki bukanga kwifatanya n’abatuye i Liège kwibuka Jenoside yakorewe Abatusti nyamara bufite uruhare runini mu mateka y’u Rwanda yagejeje kuri iyo Jenoside.

Yagaragaje ko izo atari ingingo ebyiri zikwiye guhuzwa kuko kwibuka ari igikorwa gishingiye k’ukuri kandi guhoraho.

Yashimiye Abanyarwanda bitabiriye icyo gikorwa ariko ashishikariza umuryango mugari guharanira kunga ubumwe no kudafata imvugo ya ‘Ntibizongere’ nk’amagambo gusa, ahubwo ko ikwiye gushyirwa mu bikorwa.

Karurenzi Donatille, umwanditsi w’Umunyarwandakazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Mujyi wa Liège, yavuze ko bababajwe cyane n’uko Ubuyobozi bw’uwo Mujyi bwanze kwifatanya nabo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatusi bitwaje impamvu za politiki.

Yagize ati “Kuri twe nk’abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda muri rusange nta mpamvu n’imwe yo kutaza kwibuka abantu bishwe urw’agashinyaguro [...]. Bavanze impamvu ziri politiki n’igikorwa cy’ingenzi cyo kwibuka. Ndatekereza ko iri ari ikosa rya politiki.”

Umwe mu banyapolitiki bo mu Bubiligi witwa Sarah Schlitz wo mu ishyaka rya Ecolo Party wari waje kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka, yavuze ko bidasobanutse uburyo Umujyi wa Liège wanze kwitabira icyo gikorwa kandi cyari gihe cyo kwifatanya n’Abanyarwanda bahatuye muri ibi bihe by’akababaro.

Ati “Ntibisobanutse kuko ubundi ntekereza ko cyari gihe cyiza cyo kugaragaza ko twifatanyije n’Abarokotse Jenoside batuye hano i Liège tuba hamwe. Ariko uyu munsi babajwe cyane n’icyemezo cy’Umujyi wa Liège mu by’ukuri kigoye kwiyumvisha.”

Kwibuka ku nshuro 31, Jenoside yakorewe Abatutsi, i Liège byakozwe mu bice bibiri, habanje kunamira ku rwibutso rw’abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ruhereye mu mujyi wa Liège ahitwa Parc d’Avroy, hakurikiraho umugoroba wo kwibuka, watanzemwo ubuhamya, indirimbo zo kwibuka zituje, ndetse hanerekanwa ikinamico “Essuie tes larmes et tiens-toi debout” y’umwanditsi, Rurangwa Jean Marie Vianney, ivuga ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 byahuriranye n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda, dore ko bumaze igihe kinini burusabira gufatirwa ibihano kubera intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibyo byaje no gutuma u Rwanda ruhagarika imikoranire mu by’iterambere n’u Bubiligi byakurikiwe no gucana umubano mu bya dipolomasi n’indi mikoranire yose.

Ubwo ibikorwa byo kwibuka 31 byendaga gutangira u Bubiligi bwari bwaciye amarenga yo gushaka kubihagarika muri icyo gihugu.

Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ku itariki 6 Mata 2025, Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yatangaje ko u Bubiligi nibufata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizaba ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga.

Umuyobozi wa URGT, Ikiraziboro Anne Marie, yashimangiye ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa kireba inyokomuntu muri rusange, bityo ko hakwiye kubaho gukomeza kugaragaza ukuri kwayo hagamijwe kubaka ejo hazaza hazira indi Jenoside
Kamuzinzi Richard, wayoboye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Rurangwa Jean Marie Vianney, wayoboye Théâtre ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Uwari uhagarariye umuryango witwa “Les Territoires de la Memoire”, Michael Bisschops, yifashishije amagambo yavuzwe n’uwitwa Primo Levi, agaragaza ko “iyo ikiremwa muntu cyirengagije akababaro k’abandi, ikibi gishobora kongera kuba
Marie Émilie Cahay, waririmbye indirimbo zo kwibuka
Félicite Lyamukuru, watanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakinnyi b’ikinamico “Essuie tes larmes et tiens-toi debout” yahimbwe na Rurangwa JMV
Innocent Mugwaneza, wacuranze, akanarimba, indimbo zo kwibuka zituje
Ubwo bakinaga ikinamico “Essuie tes larmes et tiens-toi debout”
Marie Émilie Cahay aririmba
Umuhanzi Nyiratunga Alphonsine akina mu ikinamico “Essuie tes larmes et tiens-toi debout” yahimbwe na Rurangwa JMV
Me Karingozi yagaragaye mu ikinamico “Essuie tes larmes et tiens-toi debout”

Amafoto yaranze umuhango wo kwibuka wabereye ku Rwibutso ruri i Liège

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza