Abanyarwanda baba muri Malawi bahuriye mu birori byabereye mu murwa mukuru, Lilongwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe.
Ni ibirori byabaye tariki 26 Nyakanga byitabirwa n’abantu barenga 300 barimo Abanyarwanda batuye muri Malawi, abayobozi b’inzego za Leta barimo n’umuyobozi wungirije Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri iki gihugu, Mapopa Kaunda, sosiyete sivile, Abadipolomate babayo hamwe n’inshuti z’u Rwanda.
Charge d’Affaires wa Ambasade y’u Rwanda muri Zambia, Douglas Gakumba yihanganishije Guverinoma n’abaturage ba Malawi ku byago biherutse kuba bigahitana ubuzima bwa Saulos Chilima wahoze ari Visi Perezida wa Repubulika ya Malawi n’abo bari kumwe mu ndege.
Gakumba yashimiye ubutwari bwaranze ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida Kagame Paul, zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse zikabohora igihugu.
Ati “Tariki ya 4 Nyakanga ni igihe Abanyarwanda dusubiza amaso inyuma, tukareba aho tuvuye, tugasuzuma ibyo tumaze kugeraho nk’igihugu, tugafata ingamba z’ejo hazaza.”
Yashimye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Malawi mu nzego zitandukanye nk’aho mu rwego rw’ubwikorezi Malawi Airlines yaremerewe gukora ingendo Lilongwe-Kigali-Lilongwe.
Yagize ati “Twizeye ko ingendo eshatu mu cyumweru mu cyerecyezo Lilongwe-Kigali-Lilongwe bizateza imbere ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.”
Yavuze ko u Rwanda rwishimye kuba rutagifatwa nk’urugero rubi mu miyoborere nk’uko byahoze kera, ahubwo akaba ari icyitegererezo mu mutekano, imiyoborere myiza n’iterambere ry’ubukungu.
Minisitiri Mapopa Kaunda yashimye uburyo u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’urugamba rwo kwibohora, ruba icyitegererezo cy’ubudaheranwa.
Ati “Malawi yifatanije n’u Rwanda mu kwishimira iterambere ry’ubukungu ryatangiye kuva Nyakubahwa Perezida Paul Kagame agiye ku butegetsi. Ku buyobozi bwe, u Rwanda rwagize iterambere ryihuse mu bukungu bishingiye ku bintu bitandukanye birimo no gukoresha ubushishozi ku mutungo uri imbere mu gihugu. “
Yashimye umuhate w’Abanyarwanda baba muri Malawi mu iterambere ry’icyo gihugu, ashimangira ko bizeye gukomeza gufatanya muri urwo rugendo.
Kaunda yijeje umusanzu wa Guverinoma ye mu gukomeza umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!