Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko mu Mujyi wa Kigali honyine hari icyuho cy’inzu ibihumbi 30 ku bakeneye amacumbi ahendutse n’inzu zo gukoreramo.
Byagarutsweho ku wa 5 Nyakanga 2025 mu gikorwa cya Rwanda Convention cyabereye muri Leta ya Texas muri Amerika.
Umuyobozi ushinzwe Ishoramari muri RDB, Michelle Umurungi, yavuze ko hari amahirwe menshi Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora kubyaza umusaruro.
Yagaragaje ko urwego rw’ubuhinzi rukoresha abarenga 69%, rugatunga abantu benshi kuko abakenera amafunguro menshi ava ku buhinzi.
Umurungi yagaragaje ko ubuhinzi bukorwa mu Rwanda bukeneye ishoramari mu kongerera agaciro umusaruro ubukomokamo.
Ati “Hari amahirwe mu gutunganyiriza mu nganda ibihingwa bitandukanye, hari inanasi zikorwamo umutobe, abantu batangiye kubimenya…ni gute twongerera agaciro umusaruro wacu ukomoka ku buhinzi? Aho hari amahirwe akomeye.”
Magingo aya hari ibicuruzwa byinshi bikorerwa mu Rwanda bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga, nk’urusenda, ubuki, ibikomoka ku matungo n’ibindi.
Umusaruro w’inganda zikorera mu Rwanda wiyongera cyane kuko ubu habarurwa inganda nini 85 zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’iziciriritse 608 zitunganya umusaruro nk’uwo.
Amacumbi ahendutse ni andi mahirwe
Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bimukira mu Mujyi wa Kigali kurusha indi mijyi yose yo mu gihugu.
Mu Rwanda inzego zitandukanye zigaragaza ko abantu bahembwa munsi ya 200.000 Frw bagera kuri 50,8% by’abaturage bose, badashobora kwiyishyurira inzu ziciriritse ahubwo bakeneye gufashwa gukodesha.
Umurungi yahamije ko uko iterambere ryiyongera ari ko n’abantu bakeneye amacumbi ahendutse barushaho kuzamuka kandi bikenera ishoramari.
Ati “Uko tugenda dutera imbere, hari icyuho cy’inzu ibihumbi 30 mu Mujyi wa Kigali honyine aho tubona abantu bafite ubushobozi biyongera, bivuze ko hakenerwa cyane amacumbi ahendutse ariko no mu bindi nko mu zikoreshwa ibindi nk’ibiro na ho hari izikenewe.”
Mu 2024, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hakenewe miliyari 150$ kugira ngo haboneke amacumbi ahendutse Abanyarwanda bakeneye kugeza mu 2050.
U Rwanda rwihaye intego yo kubaka amacumbi aciriritse 150 000 buri mwaka kuva mu 2020 kugeza mu 2050.
Andi mahirwe y’ishoramari yereretswe Abanyarwanda baba muri Amerika harimo kongerera guteza imbere serivisi z’ubuvuzi, kubaka inganda zikora imiti n’inkingo, kubaka inganda zikora ibintu bitandukanye n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!