IGIHE

Gatorano yagaragaje inyungu y’u Rwanda mu kwihuza kw’amatorero yo muri Amerika

5 20-05-2019 - saa 21:13, IGIHE

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amatorero y’Abanyarwanda akorera hanze, Rwandan Christian Coalition, Gatorano Emmanuel, yagaragaje ko bikwiye ko amatorero ya gikirisitu muri Amerika n’ay’ahandi yunga ubumwe ngo akomeze gutanga umusanzu wayo mu gusigasira ibyagezweho.

Buri mwaka Abanyarwanda baba mu mahanga bahurira muri Amerika mu giterane cyiswe “Rwandan Christian Convention.’’

Ni igiterane kiba gifite intego yo gushima Imana no kurebera hamwe imishinga y’iterambere, abakirisitu bagiramo uruhare. Muri uyu mwaka kizaba cyizihizwa ku nshuro yacyo ya gatanu.

Imyiteguro y’iki giterane irarimbanyije ndetse Umuyobozi wa RCC, Gatorano n’itsinda bakorana batangiye ingendo zo kugitegura.

Ku ikubitiro, abakirisitu bo mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona ni bo basuwe bwa mbere, ku wa 12 Gicurasi 2019.

Gatorano yasuye amatorero arimo ay’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi; Solution Church iyobowe na Rev. Tugirimana Francis na Bethel International Church ya Rev. Nyanshoshi Fanuel.

Urugendo rwe yarusoje yitabira igitaramo mpuzamatorero kiba buri cyumweru muri Arizona.

Amatorero yanyuzemo yose yatanze ubutumwa bwo ‘kuzana ubumwe mu matorero y’Abanyarwanda akorera hanze.’

Yagize ati “Rwabaye urugendo rw’umugisha, aho twateraniye hose twabonye kugira neza kw’Imana kandi twasanze Abanyarwanda batuye muri Arizona biteguye igiterane kizabera iwabo.’’

Rwandan Christian Convention, muri uyu mwaka kizabera muri Arizona ku wa 30-31 Kanama na tariki ya 1 Nzeri 2019.

Gatorano yavuze ko hitezwe umusaruro ufatika muri iki giterane, kizakumbuza Abanyarwanda igihugu cyabo.

Ati “Iki giterane kizagarura urukundo Abanyarwanda babuze. Ni uburyo bwo kongera guhura tugasenga tugahimbaza Imana ariko kandi tukibuka ko turi Abanyarwanda. Tubonana n’abo tudaherukana, tukamenyana n’abo tutari tuziranye, tugasabana, tukaguka mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.”

Yavuze ko ibi biterane bidakwiye guhuzwa na politiki nubwo ibaye iyo gukora umurimo w’Imana, kubwira abantu kugira urukundo, ubumwe n’ubwiyunge, itaba ari ‘politiki mbi’.

Gatorano yashimiye Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika idahwema gutera inkunga iki giterane.

Iki giterane cyibutsa Abanyarwanda kumenya agaciro kabo no kwishimira abo bari bo. Amatorero n’amadini asabwa gusenyera umugozi umwe gukomeza gukunda u Rwanda.

Mu mwaka ushize, iki giterane cyabereye muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva tariki 24-26 Kanama 2018. Cyari gifite insanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 33:12 havuga ko “Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo, Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we.’’

Rwandan Christian Coalition si itorero ahubwo ni ihuriro rigamije guhuza Abanyarwanda bateranira mu matorero atandukanye bakagirana ubumwe n’urukundo, bijyana no kwibuka aho bavuye.

RCC yatangiriye muri Amerika ariko intego ni ukugera ku Isi hose ahari Abanyarwanda b’abakirisitu mu matorero atandukanye.

Ni urugendo rufite intego yo gutegura igiterane ngarukamwaka gihuza Abanyarwanda batandukanye baba mu mahanga
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amatorero y’Abanyarwanda akorera hanze, Rwandan Christian Coalition, Gatorano Emmanuel, yavuze ko ukwihuza kw'amatorero gufite akamaro gakomeye
Abahanzi basusurukije abitabiriye iki gitaramo
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mukiza 2019-05-21 20:54:46

Ubwo mukeneyeko baza kutwangiriza amatorero bazanamo abatinganyi nibizira byose ?
Ariko Mwebwe icyo mushaka ni ukwubaka umubiri naho ubugingo si ubwanyu niyo mpamvu ntacyo bibabibwiye.
Muvugako mwakoronijwe none ubu nimwebwe musigaye mujya kubizanira ndetse nkungufu,bizabagora dore aho nibereye!!!
Ntacyo abayamerika babarusha muburyo bwose keretse gushyira hamwe ndetse na free speech of people.
Kuri bene data dusangiye urujyendo rugana mu ijuru,muze Tube maso ,tuve muby’indambi no kunezeza umubiri ahubwo dusenge umurimo kuko twajwemo ,ibimenyetso biragaragara.
Twinginge Uwiteka aze arebe ibivugwa i Sodomo na Gomora ko ari ukuri kdi naza azabimenya abikemure.

2
innocent 2019-05-21 20:23:21

Genocide yo mu Rda yerekanye ko mu Rda amadini adashoboye. Nibyo tugomba kwemera amadini, ariko tugomba no gushyiramo science kugirango bijyane.
Kwihuza kwamadini nikintu kiza, mwisi yikigihe ukoze wenyine ntaho wagera.

3
kuku 2019-05-21 05:55:03

nanjye simbishyigikiye. bajye bimenya. nibakumbura iwabo bajye baza nk’abashyitsi. ariko ubundi uwumva atihagije azajye asaba ubufasha aterwe inkunga. bajye bahurira mu bindi bikorwa ariko mu idini wapi. dore nkubu itorero ryanjye bamaze kuryaduza imico mibi yabo ngo n’impuzamatorero.

4
kamana 2019-05-21 02:21:03

Abashobora gusoma mu ndimi z’amahanga: icyongereza n’igifaransa, dore uko bivuga:

Mu cyongereza:

The wide diversity of belief in the Protestant churches is regarded by many as decisive proof that no effort to secure a forced uniformity can ever be made. But there has been for years, in churches of the Protestant faith, a strong and growing sentiment in favor of a union based upon common points of doctrine. To secure such a union, the discussion of subjects upon which all were not agreed—however important they might be from a Bible standpoint—must necessarily be waived.

Charles Beecher, in a sermon in the year 1846, declared that the ministry of “the evangelical Protestant denominations†is “not only formed all the way up under a tremendous pressure of merely human fear, but they live, and move, and breathe in a state of things radically corrupt, and appealing every hour to every baser element of their nature to hush up the truth, and bow the knee to the power of apostasy. Was not this the way things went with Rome? Are we not living her life over again? And what do we see just ahead?—Another general council! A world’s convention! evangelical alliance, and universal creed!†When this shall be gained, then, in the effort to secure complete uniformity, it will be only a step to the resort to force.

When the leading churches of the United States, uniting upon such points of doctrine as are held by them in common, shall influence the State to enforce their decrees and to sustain their institutions, then Protestant America will have formed an image of the Roman hierarchy, and the infliction of civil penalties upon dissenters will inevitably result. Great Controversy (1888), p 444-445

Mu gifaransa:

La grande diversité de croyances parmi les protestants est parfois avancée comme une preuve décisive que jamais rien ne sera tenté en vue de les amener toutes àl’unité de la foi. Mais, depuis quelques années, il existe dans les églises protestantes un courant de plus en plus puissant en faveur d’une fédération basée sur certains articles de foi. Pour assurer cette union, on évite de discuter les sujets sur lesquels tous ne sont pas d’accord, quelle que soit l’importance que la Parole de Dieu y attache.

Dans un sermon prêché en 1846, Charles Beecher disait : “Non seulement le corps pastoral des Eglises évangéliques protestantes est entièrement formé sous la pression écrasante du respect humain.... On y fléchit le genou devant la puissance de l’apostasie...Et que verrons-nous bientôt ? Un nouveau concile
général ! Un congrès mondial ! Une alliance évangélique et un credo universel !†Alors, il ne restera qu’un pas àfaire pour parvenir àl’unité : recourir àla force.

Dès que les principales églises protestantes des Etats-Unis s’uniront sur des points de doctrine qui leur sont communs et feront pression sur l’Etat pour l’amener àimposer leurs décrets et àsoutenir leurs institutions, l’Amérique protestante sera formée àune image de la hiérarchie romaine et la conséquence inévitable en sera
l’application de peines civiles aux délinquants. Tragedie des Siecles p 389-390

5
kamana 2019-05-21 02:08:23

Muraho bana b’Imana. Igihe dusohoyemo ni igihe kidasanzwe. Mu by’ukuri guhura abantu bakaganira cyane cyane nk’abakomoka mu gihugu kimwe ntacyo bitwaye. Ariko iyo byitwikiriye umwambaro w’idini cg amadini, biba ari ikibazo, nubwo bamwe batabyumva.
Nasomye mu gitabo kimwe cy’abavandimwe bacu b’Abadiventiste, cyanditswe mu 1888; nsanga cyaravuze kuri iyi ngingo yo kwihuriza hamwe kw’amadini, by’umwihariko amadini ari muri Amerika.
Dore uko icyo gitabo kivuga: "Abantu benshi bafata ko imyizerere y’amaharakwinshi irangwa mu matorero
y’Abaporotesitanti ari igihamya kidasubirwaho cy’uko nta mbaraga zakoreshwa ngo higere habaho guhuza mu myizerere. Ariko mu myaka myinshi yashize mu matorero y’Abaporotesitanti hagiye habaho igitekerezo gikomeye kandi cyagendaga gikura cy’uko habaho ubumwe bushingiye ku ngingo zimwe z’imyizerere ahuriyeho. Kugira
ngo ubwo bumwe bugerweho, impaka zerekeye inyigisho zimwe batemeranyaho, uko byagenda kose zigomba kurekwa -uko mu buryo bukomeye bwose zaba zishingiye ku byo Bibiliya ivuga.[...]None se ibyo twiteze kubona ni iki? Ni indi nama nkuru rusange! Inama rukokoma y’isi yose! Ubufatanye mu ivugabutumwa, ndetse
n’indangakwemera rusange!" Igihe ibi bizaba bigezweho, mu muhati wo kugira ngo habeho ubumwe, intambwe yonyine izakurikiraho ni iyo gukoresha imbaraga.

Igihe amatorero akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azahuriza hamwe ku ngingo z’amahame amwe ahuriyeho, azatera Leta no gushimangira amategeko yayo ndetse no gushyigikira inyigisho shingiro by’ayo matorero, icyo gihe ni bwo muri Amerika.... ingaruka izavamo nta kabuza ni ibihano Leta izahanisha abatazemera inyigisho zayo. Intambara ikomeye p 319.

Ahaa !!!!, Ndabona dukomeje gushyiraho umwete ! Urugendo rwiza

Kwamamaza