Abanyarwanda batuye muri Ethiopia n’inshuti zabo bizihije umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 30, bibutswa agaciro k’uyu munsi mu mateka y’Abanyarwanda ndetse n’uburyo wubakiyeho intambwe Igihugu gikomeje gutera mu iterambere.
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabaye ku itariki 5 Nyakanga 2024, bibera muri Sheraton Hotel iri imu Murwa Mukuru, Addis Ababa. Byitabiriwe n’abagera kuri 300 barimo Abanyarwanda bahatuye, inshuti zabo hamwe n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga.
Byanitabiriwe kandi n’abandi bayobozi muri Ethiopia bari barangajwe imbere na Amb. Fissaha Shawel, ushinzwe Afurika muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia.
Ibi birori byaranzwe no kurata ubutwari n’ubwitange bw’ingabo za RPA Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ku rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj. Gen. (Rtd) Karamba Charles, yashimye abaje kwifatanya n’u Rwanda kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30.
Yavuze ko ubutwari Inkotanyi zari ziganjemo urubyiruko zagize mu kubohora Igihugu ari bwo bwashyize iherezo kuri politiki y’amacakubiri yari yarimitswe mu Rwanda, ivangura n’itoteza ndetse no kubuza uburenganzira bamwe hashingiwe ku bwoko.
Iyo politiki ni yo yari yarahejeje Igihugu hasi ku buryo kitari gutera imbere kandi hari abenegihugu bamwe bahezwa.
Maj. Gen. (Rtd) Karamba yibukije abari bateraniye aho ko iyo ari yo mpamvu itariki ya 4 Nyakanga Inkotanyi zafatiyeho Igihugu ari ingenzi cyane ku Banyarwanda kuko ari yo yashyize iherezo kuri ibyo bibazo Byose, hakimikwa ubuyobozi bwiza none Igihugu kikaba kimaze gutera intambwe itangaza buri wese nyuma y’imyaka 30.
Yagize ati “Ubu Abanyarwanda bageze kuri byinshi, birimo kubaka inzego z’Igihugu hagamiwe kurinda umutekano wacyo n’abagituye, kwimakaza amahame ya demokarasi, imiyoborere myiza n’ubutabera, guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage”.
Yashimye kandi umubano mwiza uranga u Rwanda na Ethiopia ndetse n’uruhare rw’Igihugu mu gufatanya n’abandi kugarura umutekano mu mahanga ndetse no gushaka ibisubizo birambye ku iterambere ry’Akarere n’iry’Isi muri rusange.
Ibi byanashimangiwe na Amb. Fisseha Shawel na we washimye cyane ubudaheranwa bw’u Rwanda muri iyi myaka 30 ishize ndetse n’umubano mwiza w’ubufatanye uranga ibihugu byombi.
Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Nsanzabaganwa Monique mu izina ry’Umuyobozi Mukuru w’iyi Komisiyo, yashimiye u Rwanda rwikuye mu icuraburindi rukaba rwarageze ku bumwe n’iterambere.
Yashimye abasore n’inkumi b’Inkotanyi bagize uruhare rwabaye intangiriro y’icyerekezo gishya cy’u Rwanda ubu rukaba rumaze kuba intangarugero mu nzego nyinshi by’umwihariko imiyoborere myiza irangajwe imbere na Prezida Kagame.
Muri ibi birori kandi Abanyarwanda baboneyeho umwanya wo gutarama ndetse no gusabana mu buryo bunyuranye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!